Ni umwaka wacu; Juvénal yongeye kurema agatima Abayovu

Mvukiyehe Juvénal wari uherutse gusezera ku bakunzi ba Kiyovu Sports avuga ko atakiri umuyobozi w’iyi kipe, yavuze ijambo risoza umwaka wa 2022, anagaragaraza uko isura y’iyi kipe ihagaze kugeza ubu.

Mvukiyehe Juvénal yahaye ihumure Abayovu

Mu minsi ishize mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’i Burayi mu biruhuko n’umuryango we, Mvukiyehe Juvénal ugifatwa nka perezida wa Kiyovu Sports kugeza ubu, yabanje kuvuga ko yeguye kuri uyu mwanya ndetse asezera ku bakunzi n’abanyamuryango b’iyi kipe.

Nyuma gato, visi perezida wa mbere w’iyi kipe yo ku Mumena, Ndorimana Jean François Regis [Général], yavuze ko Mvukiyehe agihari nka perezida w’iyi kipe kandi yiteguye gukomeza gufatanya n’abandi mu kubaka ikipe.

N’ubwo umwaka wa 2022 warangiye, ariko mu masaha 11 ashize, ku muyoboro wa YouTube wa Kiyovu Sports hagaragayeho ikiganiro cya Mvukiyehe Juvénal, avuga uko umwaka wa 2022 wabagendekeye n’uko biteguye 2023.

Uyu muyobozi yavuze mu izina rya perezida w’ikipe, ndetse yongera guhumuriza abakunzi ba yo abizeza ko ikipe iri mu nzira zo gushaka igikombe cya shampiyona. Mvukiyehe kandi yanashimiye urubyiruko rufana iyi kipe bitewe n’inkunga rwayiteye.

Ati “Uko umwaka warangiye si ko twabyifuzaga. Twifuzaga ko twatwara igikombe, twageregeje gukora ibishoboka byose ariko ntibyashoboka. Habayemo ubwitabire bw’abanyamuryango bashya. Ni ibyo gushimirwa.”

Yakomeje avuga ko Urubyiruko rwihebeye iyi kipe, rwagaragaje imbaraga zidasanzwe kandi zitanga icyizere.

Ati “Habayemo imbaraga nyinshi, cyane cyane mu Urubyiruko. Rwagaragaje urukundo rw’ikipe, cyane ko Kiyovu yari isanzwe ifanwa n’abakuru. Ariko uyu mwaka waragaragaje imbaraga.”

Mvukiyehe yakomeje avuga ko bakomwe mu nkokora na byinshi birimo no gutandukana n’abatoza, abakinnyi barimo Ngendahimana Eric ariko hakabaho kubasimbuza byihuse n’ubwo kumenyerana byagoranyeho gato.

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko ikipe yatakaje rutahizamu wagenderwagaho, Emmanuel Arnold Okwi ariko nawe yasimbujwe n’ubwo icyuho cye batagisimbuje uko bikwiye ariko ko binashoboka kumugarura muri Kiyovu Sports.

Ati “Dufite abakinnyi beza, tubashyigikiye tukabaha byose, ngira ngo ibyo twifuza twabigeraho.”

Yavuze ku bafatanyabikorwa batandukanye iyi kipe yagiye ibona, n’ubwo harimo n’abatandukanye na yo.

Ati “Twungutse abandi bafatanyabikorwa. Magasin Sports yaje gusimburwa na Hope-Line Sports. Kipharma yo iracyahari. Hotel 2000 yasimbuwe na Igitego Hotel. Azam iracyahari. Abatwambika na bo baracyahari.”

Mvukiyehe yongeyeho ko muri uyu mwaka hagiye kubaho gushaka abafatanyabikorwa batanga amafaranga, aho gutanga serivisi, cyane ko abazitanga bo bamaze kuboneka ari benshi.

Yashimiye cyane abanyamuryango n’abakunzi b’iyi kipe. Ikirenze kuri ibyo, yashimiye abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi ba Kiyovu Sports ariko anashimira byimazeyo abafanyabikorwa b’ikipe ndetse abizeza ubufatanye bwiza muri uyu mwaka 2023.

Uyu muyobozi yongeye gushimangira ko ikipe ikiri mu murongo mwiza wo gushaka igikombe cya shampiyona. Ibi yabivuze ahereye ku bakinnyi beza iyi kipe ifite nk’uko yabyivugiye.

Yasoje ikiganiro asaba abakunzi ba Kiyovu gukomeza kuyiba hafi, kugira ngo bafatane urunana mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona banyotewe.

Abakunzi ba Kiyovu basabwe kongera guhuza imbaraga
Mvukiyehe yashimiye abakunzi ba Kiyovu ku bwitange bagaragaje mu 2022

UMUSEKE.RW