Nyanza: Yibutse ko muri Jenoside hari uwamuhishe aramugororera

Umuturage wo mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza yagiye gushimira  umuturage wo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza wamuhishanye n’umuvandimwe we bakarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango wa Musare wageneye impano mucyecuru Nyirawumungeri

Kananura Musare Vincent de Paul mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari afite imyaka 14 y’amavuko, mu buhamya bwe avuga ko kurokoka kwe bitari byoroshye akemeza ko byagizwemo uruhare n’umuryango wa Magadeline Nyirawumungeri.

Ati “Hari umukobwa wabo waririmbanaga na mushiki wanjye mukuru, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba hagati bakora inama y’umuryango baramwohereza kudushaka ku musozi, ku bw’amahirwe aratubona aratuzana atugeza mu rugo rwabo, turahaba baratubanira baraturinda, baraturagira, baratugaburira baranadutunga tubana n’abana babo neza.”

Kananura ubu afite imyaka 43 y’amavuko arubatse afite abana batatu, nyuma y’imyaka 28 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasubiye inyuma ajya gushimira uyu muryango awugabira inka, we akabibona ko ari uburyo bwo kubaka igihugu.

Yagize ati “Turi mu gihe cyo kubaka igihugu kandi gushima na byo numva ari umusanzu wanjye wo kubaka igihugu kuko hari abantu bumva ko “Abahutu” bose babaye babi kandi mu by’ukuri hari abagize uruhare no mu kurokoka kwacu kuko abantu bose habaho ababi n’abeza baturwanyeho niyo mpamvu natwe twagombaga kubashimira.”

Musare yagabiye inka uwamuhishanye n’umuvandimwe we igihe yahigagwaga ngo yishwe

Mukecuru Magadeline Nyirawumungeri w’imyaka 77 y’amavuko umutware we yitabye Imana, atuye mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Mpanga ni mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza, asaba buri wese kubanira neza na mugenzi we

Ati “Abakiri bato babanire neza na buri wese ntibishimire ko atabaho.”

Sheikh Ismaël Ntawukuriryayo Vice president w’inama njyanama y’akarere ka Nyanza icyarimwe akanaba umuyobozi w’abayoboke b’idini ya Islam mu ntara y’Amajyepfo avuga ko ibi bikwiye kubera urugero abandi.

Yagize ati “Turasaba n’abandi banyarwanda muri rusange haba abo mu karere ka Nyanza n’ahandi bagire umutima wo gukora ineza n’abakorewe ineza bagire umutima wo gushima iyo neza.”

- Advertisement -

Abo mu muryango wa Kananura barokocyeye Kwa Magadeline ni babiri, Musare we akavuga ko hari abandi bantu atazi niba bakiriho agifitiye ideni bagize uruhare muguhisha mushiki we bari i Karongi azajya gushakisha baba batakiriho akaba yashimira umwuzukuru wabo.

Sheikh Ismaël yasabye ko Musare yabera abandi urugero

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza