Mu gushyingura Nyiramandwa hasomwe ubutumwa Perezida yageneye umuryango we

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Umurambo wa Mukecuru Nyiramandwa ubwo wururutswaga mu mva

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo umuryango w’inshuti ye Nyiramandwa Rachel witabye Imana, bwasomwe mu muhango wo ku musezeraho bwa nyuma.

Umurambo wa Mukecuru Nyiramandwa ubwo wururutswaga mu mva

Ni ubutumwa bwasomwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022 i Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu muhango wo gushyingura mukecuru Nyiramandwa Rachel.

Perezida Paul Kagame akaba yashimye ubutwari bwaranze Nyiramandwa, kuba umubyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye kugeza mu minsi ye ya nyuma.

Guverineri Kayitesi yasomye ubu butumwa agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umuryango we bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa nyakwigendera Nyiramandwa Rachel, Nyakwigendera azibukirwa ku mirimo myiza ya kibyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye nk’uko yagiye abigaragaza mu biganiro bye, ndetse no mu minsi ye ya nyuma.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Mu izina rye bwite n’umuryango we, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aramenyesha umuryango wa Nyiramandwa Rachel ko bifatanyije nabo kandi awifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Abinyujije kuri Twitter Madamu Jeannette Kagame nawe akaba yifurije iruhuko ridashira Nyiramandwa Rachel, ndetse anamushimira kubudaheranwa no gukunda igihugu byamuranze.

Yagize ati “Mubyeyi mwiza Nyiramandwa Rachel, Ubupfura, ubudaheranwa no gukunda u Rwanda byakuranze byanyuze benshi. Ruhukira mu mahoro.”

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wabuze inshuti ye Nyiramandwa Rachel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022 nibwo inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyiramandwa Rachel yamenyekanye ko yitabye Imana ku myaka 110 aguye mu Bitaro Kaminuza ya Huye (CHUB) azize uburwayi.

Yavukaga mu Mudugudu wa Ngiryi, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, akaba apfuye assize umwana umwe w’umukobwa kuko abandi bana be batatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Nyiramandwa Rachel yamenyekanye cyane ubwo yahuraga bwa mbere n’umukuru w’igihugu i Nyamagabe, akagaragara baramukanya ndetse anamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda ndetse anamusaba inka, nyuma akaza no kuyishyikirizwa.

Mu bihe bitandukanye uyu mukecuru akaba yaragiye yumvikana aririmba ibyiza by’u Rwanda, ubutwari bwa Perezida Paul Kagame n’ibyo yagejeje ku Rwanda, ibintu byamuranze kugeza mu minsi ye ya nyuma arwariye CHUB.

Abaturanyi bavuga ko yari umuntu wakundaga bose, agasangira atarobanuye akagira ubumwe, ndetse ntawamuganaga amusaba ubufasha ngo amusubize inyuma, dore ko n’inka yagabiwe n’umukuru w’igihugu mu bihe binyuranye yakamiraga amata abaturanyi.

Ubwo Perezida Kagame yaherukaga gusura abaturaga ba Nyamagabe mu Ukwakira uyu mwaka akaba yaranasuye iwe mu rugo mukecuru Nyiramandwa Rachel, ndetse bahuza urugwiro.

Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo ku mva ya Nyiramandwa
Nyiramandwa Rachel akaba yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu
Nyiramandwa Rachel akaba yari inshuti y’umukuru w’igihugu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW