Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana azize uburwayi butamaze igihe kinini.

Prof Kalisa Mbanda wayoboraga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Bamwe mu bakoranye na Prof Mbanda babwiye UMUSEKE ko atari arembye, gusa ngo yari arwaye.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw’uwari Umuyobozi we yarwumvise, ariko bisa n’ibitunguranye.

Ati “Ntabwo ndamenya neza uko byagenze, twavuganaga ambwira ko azajya gukoresha “check up” (kwisuzumisha) kwa muganga, bambwiye ko yagiye kwa muganga uyu munsi agezeyo ahita apfa.”

Prof. Mbanda yari amaze igihe gito asoje manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko yatangiye kuyiyobora kuva muri 2012.

Yayoboye Kaminuza yigenga ya ULK, akora akazi k’uburezi muri Kaminuza zinyuranye mu Rwanda, ndetse yanakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri zinyuranye.

Prof Mbanda yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri 2012 (Photo The New Times)

Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Imirimo Prof Mbanda yakoze

- Advertisement -

Prof Kalisa Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n’ibindi.

Prof Kalisa Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.

Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.

NDEKEZI JOHNSON & TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW