RDC: Papa agiye guhura n’abakozweho n’intambara ya M23 na FARDC

Umushumba wa kiliziya gatorika ku Isi, Papa Francis arateganya guhura n’abakozweho n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ,umutwe wa M23 uhanganyemo n’igisirikare cya Leta ,FARDC.

Papa Francis azasura Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023

Okapi yatangaje ko azagera muri Congo ku wa 31 Mutarama 2023, nyuma agahura n’imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’abarokotse muri iyo ntambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyahuje Minisitiri ushinzwe itangazamakuru ,akaba n’umuvugizi wa Leta,Patrick Muyaya hamwe n’ intumwa ya Papa muri Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, basabye abanye-Congo bose kuzakirana urugwiro uwo mushyitsi w’Imena.

Mgr Ettore Balestrero yavuze ko mu bandi azahura nabo ari abakora muri sosiyete sivile.

Ati “Azahura kandi n’abahagarariye inzego bwite za Leta,sosiyete sivile,abadiporomate.Ku munsi ukurikiye,azatangira ubutumwa iNdole , aho Isi yose izamukurikira.”

Yakomeje agira ati “Nyuma akazahura n’itsinda rigari ry’abavuye mu byabo n’impunzi zaha muri Congo .Ku gicamunsi cya tariki ya 1 Gashyantare 2023, azahura n’abakozweho  cyane n’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu by’ukuri bazaba bahagarariye abo muri Kivu ya Ruguru, iy’Epfo,Ituri bakazagaragaza uko ibintu byifashe n’ibyo banyuzemo ,no kwakira ubutumwa bwa Papa azaba ageza ku banye-Congo.”

Yavuze kandi ko tariki ya 2 Gashyantare Papa azahura n’irubyiruko kuri sitade Martyrs.

Ati “Congo ni igihugu cy’urubyirujo kandi nibo bahanzwe amaso.Rero Papa azahura nabo ,abahe ubutumwa bwihariye.”

- Advertisement -

Kuri Musenyeri asanga umushumba Mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi azahesha umugisha Congo, ubutumwa bw’amahoro, asabe abanye-Congo kuba umwe, by’umwihariko asaba abarokotse ubwicanyi bo mu Burasirazuba bwa Congo gukomera kubw’ ako kaga bahuye nako.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW