Ruhango: Abagizi ba nabi bateye ibyuma abaturage bari gushakishwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko burimo gufatanya n’inzego z’Umutekano guhiga abagizi nabi baraye bateye ibyuma abaturage bakabakomeretsa.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ikibazo cy’abagizi ba nabi bakomerekeje abagabo 4 cyabereye mu Mudugudu wa Ntenyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo abo baturage 4 bavaga mu kabari batashye mu ngo, batangirwa n’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo n’ibyuma batangira kubibatera.

Gitifu avuga ko  abo bagabo uko ari 4 bagiye baterwa ibyuma mu mbavu, no ku maguru barabakomereka ubu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Byimana kugira ngo bitabweho.

Ati: “Abakomeretse cyane ni abantu 3 muri bane batangiriwe.”

Mutabazi yavuze ko  umuntu umwe muri abo yamaze gufatwa, akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB mu Byimana.

Yavuze ko barimo gushakisha abandi bari kumwe n’uyu wamaze gufatwa kugira ngo  bashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Usibye gukomereka, aba baturage bambuwe telefoni n’ibikapu birimo ibikoresho bitandukanye bari bafite.

Yasabye abaturage ko bajya batanga amakuru ku bagizi ba nabi baba bakekwa, kandi bakajya bagira amakenga bagataha kare badatinze mu kabari.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.