Rutsiro: Abagizi ba nabi bateye ibyuma abantu babiri

Abagizi ba nabi batamenyekanye bateze abagabo babiri bo mu Karere ka Rutsiro babatera  ibyuma babagira intere.

Akarere kavugwamo ubugizi bwa nabi

RwandaNews 24 ivuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu, Akarere ka Rutsiro.

Amakuru avuga ko umugabo w’imyaka 50 y’amavuko yatezwe n’abagizi ba nabi avuye ku kazi mu masaha y’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne, yatangaje ko uwari uje gutabara na we yakomeretse.

Yagize ati “Ahagana saa saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi batamenyekanye batangiriye uwitwa Uwimana Paul ufite imyaka 50 aratabaza, uwitwa Bizimana Evariste ufite imyaka 23 na we asohotse aje gutabara bose babatera ibyuma mu mutwe no ku maboko barabakomereka.”

Yakomeje avuga ko abakomeretse bihutiwe kubageza kwa muganga.

Ati “Abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kayove, ariko uwitwa Uwimana Paul we yagejejwe ku bitaro bya Murunda ari kwitabwaho n’abaganga.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo abo bagizi ba nabi bari bamenyekana, kuko abaturage batabaye bo bakiruka bajya mu mashyamba ya Mushonyi, gusa iki kibazo ntitwakirebera hatangiye iperereza.”

Havugimana akomeza asaba abaturage kwirindira umutekano ariko bakirinda ingendo za nijoro.

- Advertisement -

Ati “Turihanganisha Uwimana Paul wahuye n’ibibazo, kandi turasaba abaturage gukomeza gukaza amarondo kuko ni imwe mu ngamba zidufasha twese kwibungabungira umutekanobo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW