U Rwanda rurashaka kujya mu muryango wa Kisilamu ugamije kurandura inzara

U Rwanda ruri mu biganiro byo kwinjira mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga wita ku mutekano w’ibiribwa witwa IOFS (Islamic Organisation for Food Security) mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yakiriye intumwa yihariye ya IOFS muri Afrika, Said Hussein lid

Ibi biganiro bikaba byabaye ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yakiraga intumwa yihariye ya IOFS muri Afrika, Said Hussein lid.

Nk’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ibiganiro by’aba bombi bikaba byibanze ku buryo u Rwanda rwakemerwa nk’umunyamuryango wa Islamic Organisation for Food Security.

Bati “Uyu munsi,Minisitiri Dr. Vincent Biruta yakiriye Said Hussein lid intumwa yihariye Islamic Organisation for Food Security (IOFS) muri Afurika. Baganiriye ku buryo u Rwanda rwaba umunyamuryango uhoraho wa IOFS.”

Islamic Organisation for Food Security ni ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bigendera ku mahame ya Islam (Islamic Cooperation), aho ugamije guteza imbere ubuhinzi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa mu bihugu binyamuryango, ndetse bagatanga n’ubufasha ku baturage babucyeneye.

Uyu muryango wa IOFS ukaba ufite ibihugu munyamuryango bigera kuri 37, washinzwe mu 2013, ufite icyicaro mu mujyi wa Nur-Sultan muri Kazakhstan. Washyizweho n’inama ya karindwi y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Islamic Cooperation.

U Rwanda mu gihe rwaba rubaye umunyamuryango rwaba rwiyongeye ku bindi bihugu by’Afurika birimo Chad, Uganda, Tunisia, Senegal, Mali, Burkina Faso n’ibindi.Imibare y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu 2018, igaragaza ko abanyarwanda 81.3 bari bafite umutekano w’ibiribwa, ni mu gihe ingo zisaga ibihumbi 467 zari zifite ikibazo cy’ibiribwa zingana na 18.7%.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ikomeje gukora ibikomeye mu rwego rwo kwihaza ku biribwa, aho hari intego ko mu 2030 abanyarwanda bose bazaba baraciye ukubiri n’ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa.

Gahunda zafashwe harimo kurwanya isuri ikomeje gutwara ubutaka buhingwa baca amaterasi, haterwa n’ibiti birimo ibiribwa, ibi byose bikajyana no guteza imbere ikoreshwa ry’inyongeramusaruro no kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

- Advertisement -

Nubwo hari intambwe yatewe n’ingamba zafashwe mu kuzamura umusaruro cyane cyane uw’ubuhinzi, hirya no hino ku masoko ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwigondera umugabo bisaba undi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW