Ubushyuhe budasanzwe bwugarije umujyi wa Bujumbura

Ubushyuhe bukabije buri kwibasira umujyi wa Bujumbura, aho ibipimo byazamutse ku kigero cyo hejuru kuruta uko byari bimeze mu minsi ishize.

Umujyi wa Bujumbura

Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Mutarama abatuye umujyi wa Bujumbura, bugarijwe n’ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri aya mezi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ubushyuhe buri ku kigero cya dogere 32C by’umwihariko hakaba hari icyuka gishyushye cyane.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe utari umenyerewe mu ntangiriro z’umwaka mu Burundi.

Bavuga ko byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera hirya no hino mu gihugu bukaba bwagera kuri dogere 40C.

Umwe mu batuye Umujyi wa Bujumbura yabwiye UMUSEKE ko ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku buryo butari bumenyerewe.

Yagize ati “Reka nkubwire, maze koga gatatu ku munsi ariko ndashyushye cyane wagira ngo bantetse.”

Avuga ko kubera ko batari bamenyereye icyo kigero cy’ubushyuhe benshi bari kwibaza imvano yacyo n’amaherezo yabyo.

Mugenzi we utuye ahitwa mu Kigobe mu Mujyi wa Bujumbura yagize ati ” Benshi bagiye kwitega umuyaga wa Tanganyika, hano i Bujumbura byarenze urugero.”

- Advertisement -

Ubu bushyuhe butamenyerewe bwibasiriye kandi zimwe mu Ntara zo mu Burundi nk’uko bivugwa n’abatuye mu Cibitoki, Rumonge n’ahandi.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafite impungenge ko ubushyuhe burushaho kwiyongera bivuye ku bikorwa bya muntu bigira ingaruka zikomeye ku ihindagurika ry’ikirere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW