Uko kuboha ibiziriko no korora inkwavu byateje imbere Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga ko kugira ngo bashobore kugera ku ntego ya “buri munwa ubone icyo kurya, na buri mufuka ugire amafaranga, buri murundi akwiriye gukunda umurimo kuva akiri muto.

Perezida Ndayishimiye avuga ko kuboha ibiziriko no korora inkwavu byamukundishije umurimo akiri muto

Perezida Ndayishimiye mu ruzinduko aherutse kugirira mu Ntara ya Karusi, yasabye Abarundi by’umwihariko abakiri bato gukunda umurimo, atanga urugero rw’ukuntu akiri muto yahereye ku murimo w’amaboko kugira ngo abashe kwiteza imbere.

Avuga ko Imana iha umugisha ibikorwa by’amaboko y’abakora, by’umwihariko ko abana bato bagira uruhare mu kubaka ejo habo heza.

Yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yinjiye mu bworozi bw’inkwavu bugatera imbere umunsi ku munsi.

Ni ubworozi yagezeho yiyushye akuya kuko kugira ngo abashe kubona inkwavu buri cyumweru yashoraga ku isoko ibiziriko icumi yabaga yaboshye.

Ngo yakoraga iyo bwabaga bwose kugira ngo ku munsi w’isoko abashe gucyura urukwavu kandi ku ishuri akagira amanota meza.

Uko iminsi yagendaga yicuma izi nkwavu zaje kubyara inkoko atangira kugira inzozi zo kuzavamo umukungu akiri muto.

Perezida Ndayishimiye avuga ko mu mashuri abanza aribwo yabashije kwigurira ikabutura mu mafaranga akuye mu bworozi bwe.

Ati “Rero nashakaga kubabwira ko ibanga ryo gukundana n’Imana ari ukuba umukire, ibanga ryo gukira ni ukuba umukozi, uri umukozi ntushobora kuba umukene.”

Umukuru w’igihugu yagiriye inama abaturage b’i Karusi by’umwihariko abakiri bato gushirika ubute bakiyemeza kwiteza imbere aho gutega amaboko.

Ati ” Uri umukene indwara zose ziruhukira iwawe, ntuseke, ntushobora no kuba mwiza, mushaka kuba beza mukore, mukire kugira ngo muhorane akanyamuneza.”

Yabibukije ko kubona ifaranga bisaba kubira icyuya no kuryirukaho, abihanangiriza guhora bicaye ku mihanda ibizwi nk’irigara.

- Advertisement -

Ati “Ushaka amafaranga bira icyuya musiganwe kugera uyafashe, nta muntu n’umwe aba umukene yemeye kubira icyuya.”

Kugeza magingo aya Perezida Ndayishimiye ari mu bahinzi n’aborozi beza mu Burundi, akunze kugaragara mu mirima ye, afatanya n’abandi guhinga cyangwa kwikorera umusaruro ndetse no mu rwuri rw’inka ze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW