Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ari muri Pologne

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’intuma ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Poland/Pologne kuva ku wa Kabiri.

Gen Jean Bosco Kazura ashyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi

Gen Jean Bosco Kazura n’itisinda ayoboye, basuye iki gihugu ku butumire bw’umugaba mukuru w’ingabo zacyo, Gen Rajmund T. Andrzejczak.

Ku wa Kabiri Gen Kazura n’abari kumwe na we bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo muri Poland, nyuma Gen Kazura ashyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare bose.

Muri uru ruzinduko, Gen Jean Bosco Kazura, yari kumwe na Prof Anastase Shyaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland.

Abandi bari kumwe na we ni, Brig Gen Patrick Karuretwa, ushinzwe ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’amahanga (Head Intermational military Cooperation), Col Gasana, Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, na Col Kanyamahanga.

Prof Shyaka Anastase, Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland ari kumwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda ayoboye

U Rwanda na Poland bifitanye umubano mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubufatanye mu by’uburezi.

Guverinoma ya Poland ifasha u Rwanda mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho, muri Nyaruguru.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda 1,800 batangiye kwiga mu mashuri yo muri Poland.

Ku wa 05 Ukuboza, 2022 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Poland, Pawel Jabłoński yasuye u Rwanda yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, uruzinduko rwe rwamaze iminsi itatu.

- Advertisement -

U Rwanda rufite Ambasade muri Poland kuva mu mwaka wa 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Prof. Shyaka Anastase yashyikirije Perezida Andrzej Duda impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, tariki 07 Ukuboza, 2021.

AMAFOTO @MoD Twitter

UMUSEKE.RW