Umugore wabaye Umudepite yarasiwe iwe n’abantu batazwi

Afghanistan: Umugore wabaye Depite n’umuntu wari ushinzwe kumurinda barashwe n’abantu batazwi mu rugo rwe i Kabul nk’uko byemejwe na Polisi.

Mursal Nabizada, yari afite imyaka 32 y’amavuko

Mursal Nabizada, yari afite imyaka 32 y’amavuko, ni Umudepite w’umugore wahisemo kuguma mu gihugu cye aho guhunga igihe Aba-Taliban bafataga ubutegetsi muri Kanama, 2021.

Musaza we ndetse n’undi muntu umurindira umutekano bakomerekejwe n’amasasu mu gitero cyabaye ku Cyumweru.

Umwe mu bakoranye n’uriya mudepite yavuze ko Nabizada ari umuntu utagiraga ubwoba akaba yaranze gukoresha amahirwe yahawe yo guhungishwa.

Aba-Taliban kuva bajya ku butegetsi muri 2021, abagore bagiye bakurwa mu myanya y’ubuyobozi bari bafite.

Umuvugizi wa Polisi i Kabul, Khalid Zadran yavuze ko hatangiye iperereza ryimbitse ku bijyanye na kiriya gitero.

Mariam Solaimankhil wabaye Umudepite yavuze ko nyakwigendera Nabizada yari umuyobozi nyawe, wihagazeho kandi akaba umugore utinyuka kuvuga no guhagarara ku byo yemera, ndetse kabone n’iyo byaba bimushyira mu kaga.

Yanditse kuri Twitter ati “Nubwo yahawe amahirwe yo guhunga Afghanistan, yahisemo kuhaguma akomeza kurwana ku baturage be.”

Nabizada, yakomokaga mu Ntara yo mu Burasirazuba yitwa Nangarhar, yatorewe kuba Umudepite ajya mu Nteko ishinga Amategeko i Kabul mu mwaka wa 2018 ndetse arahaguma no kugeza ubwo aba-Taliban bafataga ubutegetsi.

- Advertisement -

BBC

UMUSEKE.RW