Umuhungu wa Museveni azakorera ibirori i Kigali

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatatse umujyi wa Kigali, atangaza  ko ibirori by’ isabukuru y’imyaka 49 bizabera mu Rwanda.
Gen Muhoozi Kainerugaba azakorera ibirori mu Rwanda

Uyu musirikare ukomeye mu ngabo za Uganda, ukunda u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame, yavuze ko isabukuru ye izabera mu Mujyi w’agatangaza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri Twitter Yagize ati” Nishimiye kubamenyesha ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka yanjye 49 bizabera i Kigali, Umujyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba. Data wacu, Perezida Paul Kagame azagenzura ibikorwa byose.”

Muri Mata umwaka ushize ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko ya 48 ,muri Uganda ibirori byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abanyapolitiki , abahanzi , n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame ni umwe mu bari muri ibyo birori. Gen Muhoozi yaje kumushimira mu butumwa yanyujije kuri twitter.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bwo kwitabira umusangiro w’isabukuru yanjye y’amavuko mu ngoro y’umukuru w’igihugu, wateguwe na Kaguta Museveni ndetse na Jeannette Museveni. Byari byiza kubona aba revolutionaire bombi n’inshuti bicaye hamwe basangira. Kabeho Uganda,Kabeho Rwanda.”

Icyo gihe habaye ibitaramo bitandukanye muri Uganda abantu barizihirwa bararya, baranywa bamuvuga imyato.

Gen Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda wongera kuba nta macyemwa. Nyuma y’imyaka ine ibihugu birebana ay’ingwe.

 
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW