Umunye-Congo urwarije umwana mu Rwanda yakiranywe urugwiro

Serikari Rukara Umunye-Congo utuye muri Territoire ya Masisi ahitwa Kirorerwa, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru arwaje umwana we mu Bitaro bya Kabgayi avuga ko yakiriwe neza n’abaganga.

Serikari Rukara n’umwana we Iranzi Rukara bakiriwe neza mu Bitaro by’amaso iKabgayi

Uyu muturage w’Umunye-Congo avuga ko umwana we yafashwe n’uburwayi bw’ijisho ariko budakabije avuga ko uko iminsi yagiye ihita indi igataha bwagiye bufata intera ndende kugeza ubwo bupfutse ijisho ryose.

Serikari avuga ko ku Kigo Nderabuzima cy’aho atuye bamwohereje mu Bitaro Bikuru i Goma, baramuvura biranga.

Ku wa 8 Mutarama 2023 yajyanywe mu bitaro bya Heal Africa na bo bamuha ‘Transfert’ yo mu Bitaro bya Kabgayi mu Rwanda.

Avuga ko koherezwa mu Rwanda byabanje kumutera ikibazo kubera umwuka utameze neza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nambutse i Rubavu nta kibazo nigeze ngira ahubwo mu Bitaro byaho bahise bampa imbangukiragutabara (Ambulance) iranzana ingeza hano mu Bitaro by’amaso i Kabgayi.”

Serikari avuga ko usibye ikibazo cy’uburwayi bw’umwana we nta kibazo cy’umutekano afite.

Uyu Munye-Congo uvuga ururimi rw’igiswahile kivanze n’amagambo y’igifaransa, avuga ko ibyo abantu bavuga ku Rwanda bitandukanye n’ukuri yiboneye.

Umwana we Iranzi Rukara yatangiye kuvurwa, gusa bamwe mu baforomokazi bamwakiriye uyu munsi bavuga ko iyi ndwara afite ari Cancer y’ijisho.

- Advertisement -

Cyakora bavuze ko bategereje Muganga w’inzobere agasuzuma byimbitse uko iyo ndwara iteye.

Serikari yavuze ko abaturage batagombye kwivanga mu bibazo bya politiki.

Uyu muturage avuga ko mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda, hari abantu bakusanyije inkunga ingana n’ibihumbi 100 y’u Rwanda akaba atewe impungenge ko ayo mafaranga ashobora kumubana makeya bitewe n’uko nta bwishingizi afite.

Yasabye uwaba afite umutima utabara kumufasha kugira ngo umwana we abashe kuvurwa.

Uyu munye-Congo avuga ko mbere yuko yambuka mu Rwanda, abagiraneza babanje gukusanya 100.000 Frw
Umunyamakuru Tuver Tverekevyo umwe mu bakoze ubukangurambaga bwo kuvuza uyu mwana ubwo bageraga mu Rwanda
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga