Umutangamakuru w’Ubushinjacyaha yavuze ko Dr. Rutunga yabanaga neza n’ “Abatutsi”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Dr Rutunga Venant ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside cyane muri ISAR Rubona aho yakoraga

Abatangabuhamya bakomeje kumvwa batanzwe n’Ubushinjacyaha, uwahoze akora muri ISAR Rubona yavuze ko Dr.Rutunga Vénant yabanaga neza n’Abatutsi, uyu yafashwe nk’umutangamakuru kuko yakatiwe Burundu.

Dr Rutunga Venant ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside cyane muri ISAR Rubona aho yakoraga

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwumvise uwafashwe nk’umutangamakuru kuko yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu azira icyaha cya jenoside yakorewe mu 1994.

Jacques Nkunda ufungiye muri gereza ya Huye akaba afite imyaka 67, yafunzwe kuva mu mwaka wa 1994 yavuze ko mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoraga muri ISAR Rubona ariko ataha iwabo.

Yavuze ko taliki ya 10/04/1994  abakozi bose bakoreshejwe inama yari iyobowe na Dr. Vénant Rutunga na Joseph Murindangabo yafatiwemo ibyemezo by’uko abantu bagomba kujya mu ngo zabo, nta kujarajara cyangwa gutembera mu kigo, abakora bataha basabwa kuguma mu ngo zabo.

Jacques yavuze ko hari abakozi ba ISAR Rubona nka Sebahutu, Claude, George n’abandi bishwe mu gihe cya jenoside ariko yabyumvise mu rukiko ari kuburana abyumvanye bagenzi be, we kuko yari atakiba mu kigo cya ISAR Rubona.

Yavuze ko atazi uko byagendekeye impunzi zari zarahungiye muri ISAR Rubona kuko ibyazibayeho yumvise mu rukiko aburana yari yaravanwe mu kigo cya ISAR Rubona.

Ubuhamya bwe yagaragaye abusoma ku kapapuro, urukiko rukamwambura ruvuga ko agomba gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye aho gutanga ubuhamya bw’ibyo yateguye.

Yavuze ko aburana mu rukiko abo bari kumwe yabumvanye ko Dr. Rutunga ari we watumije abajandarume baje muri ISAR Rubona ngo barinde ikigo kuko cyaterwaga n’Interahamwe, ariko abo bajandarume baza bakica Abatutsi ngo si cyo yari abahamagariye.

Jacques wakoze muri ISAR Rubona imyaka 10, yavuze ko Dr. Vénant Rutunga yabanaga neza n’Abatutsi, nta kibi amuziho kandi ko nta kibazo cy’umwihariko yamubonyeho.

- Advertisement -

Yavuze ko yumvise itangazo atazi uwaritanze, ngo bagaruke mu kazi bari ku idarapo ryanariho Dr.Rutunga, basabwa kujya gushyingura imibiri yo muri ISAR Rubona mu byobo byaho, ava mu kigo atazi ababicukuye ndetse atazi n’ababicukuje.

Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya Damascene Mweretsende w’imyaka 46 y’amavuko wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira icyaha cya jenoside.

Damascene yabanje kuvuga ko Dr.Vénant Rutunga atamuzi.

Babiri mu batangabuhamya bavuze ko batazi Dr. Rutunga woherejwe n’Ubuholandi

Uyu yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi hari abapolisi babiri, Laurent na Panuel bamusanze ku muhanda aho yarimo acuruza avoka kimwe n’abandi baturage bajyanwa kwica impunzi z’Abatutsi zari zahungiye muri ISAR Rubona, maze impunzi zirwanaho zinesha abo bapolisi kimwe n’abo baturage bariruka.

Damascene yavuze ko izo mpunzi zari muri ISAR Rubona zari zifite imiheto icyarimwe zinatera amabuye, kandi zari nyinshi zifite imbaraga.

Yavuze ko nyuma y’iminzi ba bapolisi bagarutse bakusanya abaturage babasaba na we arimo kujya kugota impande zaho impunzi z’abatutsi zari zahungiye kuko haje abasirikare, maze abasirikare barasa izo mpunzi kandi uwagerageje gucika isasu yisangaga mu baturage bakamwica.

Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya Alphonse Byukusenge na we ufungiye muri gereza ya Huye wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira icyaha cya jenoside.

Alphonse w’imyaka 60 y’amavuko yavuze ko Dr.Rutunga uretse kumwumvwa ko yayoboraga ISAR Rubona, amubonye amweretswe n’urukiko ubundi atari amuzi.

Yavuze ko impunzi z’abatutsi zari zahungiye muri ISAR Rubona zirwanyeho, ariko nyuma hazanwa abasirikare n’ubutugetsi bwariho butegeka abaturage kujya ku nkengero z’ishyamba ryarimo impunzi maze ziricwa.

Alphonse yavuze ko impunzi zagiye guhungira muri ISAR Rubona kuko hari ishyamba zashoboraga guhungiramo kandi atazi abahuruje abo basirikare bazishe.

Dr. Vénant Rutunga w’imyaka 74 yahoze ayobora ISAR Rubona ubu yabaye RAB iri mu karere ka Huye mu Majyepfo y’igihugu, aregwa ibyaha bitatu aribyo icya jenoside icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Ibi byaha aburana abihakana, aho aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi, niba nta gihindutse iburanisha rizasubukwa taliki ya 21 Werurwe 2023 humvwa abandi batangabuhamya umunani barimo Burimwinyundo Edouard, Mukandori Didacienne naho abandi bo bakazatanga ubuhamya barindiwe umutekano.

Théogéne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza