André Landeut mu munyenga w’urukundo n’uwari umugore wa Ishimwe Kevin

Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut wambuwe izo nshingano agirwa umuyobozi wa Siporo ari mu munyenga w’urukundo na Ruterana Nana wari umugore w’umukinnyi Ishimwe Kevin.

Alain-Andre Landeut na Nana urukundo ruravuza ubuhuha

Ishimwe Kevin na Nana basezeranye byemewe n’amategeko taliki ya 18 Ukuboza 2020. Ubwo uyu mukinnyi yari amaze gusezererwa muri APR FC.

Nyuma y’igihe badacana uwaka, uyu mukobwa hari amakuru avuga ko ari mu rukundo na Alain André-Landeut ufite inkomoko muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Bubiligi.

Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo Nana yagiraga isabukuru y’amavuko taliki ya 3 Mutarama 2023.

Gusa nyuma yaho hasohotse amashusho bahuje urugwiro bari gusangira icupa rya Champagne taliki ya
21 Mutarama 2023.

Inshuti magara ya Nana yaganiriye n’UMUSEKE ivuga ko aba bajya kumenyana bahuriye mu mujyi wa Kigali aho bakorera bakanagurishiriza amatelefone.

Ati “Ubu ibintu ni uburyohe hagati yabo, kuko Alain isabukuru iheruka byari agatangaza kuko yashoyemo amafaranga menshi kugirango ashimishe umukunzi we.”

Kugeza ubu Ishimwe Kevin wasezeranye na Nana mu buryo bwemewe n’amategeko ntabwo barahana gatanya.

Nana aganira n’Umuseke yagize ati “Oya ntabwo turayihana gusa umwavoka wanjye abirimo kuko yatanze ikirego turindiriye ko bacyakira.”

- Advertisement -

Ishimwe Kevin nawe aherutse gukagaragaza ko yasubiye mu rukundo n’umukobwa bahoze bakundana mbere yo gukora ubukwe witwa Kayc.

Uyu mutoza ufite inkomoko muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uBubiligi, aheruka gusubizwa mu nshingano bivugwa ko ari zo zikubiye mu masezerano ye, zo kuba manager Sportif wa Kiyovu Sports.

Alain André-Landeut w’imyaka 45 afite Impamyabushobozi ya UEFA, License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Mugabane w’i Burayi.

Landeut yaherukaga gutoza DCMP, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu nyuma ya Haringingo Francis Christian wagiye muri Rayon Sports.

Ishimwe Kevin na Nana mu birori byo gusezerana kubana akaramata
Nana avuga ko we na Ishimwe Kevin bari mu gikorwa cyo kwaka gatanya
Alain-Andre Landeut wo muri Kiyovu yibitseho ikizungerezi Nana

UMUSEKE.RW