Amakosa abiri akomeye amahanga akora mu kibazo cya Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame avuga ko abashyigikira Congo gushinja u Rwanda bayibuza gukemura ibibazo byayo

*Ntawe dusaba ubufasha, FDLR niyambuka imipaka ikibazo tuzakicyemurira..

Akarere k’ibiyaga bigari gakeneye amahoro mu buryo bwihuse nk’uko Perezida Paul Kagame yabigarutseho, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo i Kigali nyuma yo kwakira inyandiko zibiberera, Umukuru w’igihugu yavuze ko hari amakosa akomeye amahanga akora mu kibazo cya Congo. 

Perezida Paul Kagame avuga ko abashyigikira Congo gushinja u Rwanda bayibuza gukemura ibibazo byayo

Mbere yo kwinjira nyirizina mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo, Perezida Paul Kagame yashimiye abahagarariye ibihugu byabo ku musanzu wabo mu byo u Rwanda rugeraho mu iterambere.

Ati “Ibyo twagezeho ni byinshi sinababwira gusa murakoze kuko mu bufatanye bwacu twageze ku birenze ibyo. Kwicara hano biduha amahirwe yo kuganira no kureba uko ibiganiro byagera kure, n’ubufatanye mu bice bitandukanye by’inyungu rusange, cyane ku baturage n’ibihugu byacu.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yihanganishije Turukiya ku kaga kayigwiriye, aho umutingito wabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru wahitanye abagera ku 16,000 kandi imibare ikomeje kwiyongera muri Turukiya no muri Syria.

Yijeje Ambasaderi wa Turukiya ko u Rwanda ruri kumwe n’igihugu cye, ubuyobozi bwacyo n’abaturage bacyo.

 

Ikibazo cya Congo kigira igisobanuro cyacyo i Kinshasa, n’i Kigali kikagira icyayo…

Ayo ni amagambo Perezida Paul Kagame yagarutseho ubwo yibazaga impamvu politi na dipolomasi bitabonera ibisubizo birambye ikibazo kiri muri Congo.

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo kigira ingaruka ku Rwanda, ndetse abwira abahagarariye ibihugu byabo ko na bo kibareba kuko gishobora kugira ingaruka ku bimaze kubakwa binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu byabo.

Akenshi Perezida Kagame ntaca ku ruhande ikibazo ashaka kugaragaza, yavuze ko abantu birengagiza ukuri, bakaguma hagati mu kibazo cya Congo, akibaza niba biterwa n’inyungu za dipolomasi na politiki amahanga afite hariya.

Yagize ati “Ibiba hagati yacu na Congo, cyangwa biba muri Congo, ndabivuga kuko aho njya abantu mpura na bo ibibazo bimwe ni byo bigaruka. Mbazwa ibibazo bimwe nkagerageza kubisubiza mu buryo bunyuranye ngo byumvikane neza, sinzi niba ababimbaza baba batumvise, ariko bakomeza kubimbaza.

Ibibazo byacu na Congo, mu burasirazuba bwa Congo nubwo birimo n’abandi ariko bimaze imyaka 25, kandi ibintu bimwe bihora biba nk’uruziga mu myaka 5 ishize, indi ikaza bikaba gutyo.

Ibibazo turimo ubu mu 2012 byari bihari hashize imyaka 10, twari dufite ingabo za UN (ubu ni MONUSC), zimaze imyaka 20, zahabaye mu myaka 10 yabanje (2002), n’indi myaka 10 kuva muri 2012.”

Perezida Paul Kagame avuga ko niba politiki na dipolomasi nta kibazo zifite, ni gute haba abantu ibihumbi 20 bari hariya abamaze imyaka 20, bakoresha miliyari z’amadolari…,

Ati “Nibaza niba ari inyungu z’ubucuruzi, niba ari politiki na dipolomasi, ariko kuki batabaza mu myaka 5 ngo aba bantu bageze kuki mu butumwa barimo?”

Yavuze ko hari ibibazo abatuye igihugu bagomba kwikemurira badasabye abandi kugikemura, akanenga abavuga ngo yakoze gutya, yakoze gutya, kuko ibyo ntibikemura ikibazo.

Kagame yavuze ko indirimbo ya Congo, bamwe basigaye banafasha Congo kuyiririmba yabaye u Rwanda, aho kwita ku kuri guhari n’ibimenyetso.

Yavuze ko ibyo atari byo kuko bifasha Congo kudakemura ibibazo bihari.

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame

 

Amakosa akomeye abiri amahanga akora mu kibazo cya Congo…..

Perezida Paul Kagame yavuze abafasha Congo kuririmba ko u Rwanda ari rwo rubateza ibibazo.

Ati “Abakora ibyo ngo barengere inyungu zabo, baribeshya kuko bwa mbere iyo ukomeje ibyo uba uteye ingabo mu bitugu umuntu kudatekereza ngo akemure ibibazo yakabaye akemura.

Iyo ugiye i Kinshasa ukabafasha gushyira umutwaro ku Rwanda, uba ubabwira ngo mwikemura ibibazo byanyu, tuzabafasha gushinja uriya muntu mushinja, iryo ni ikosa.

Ikosa rya kabiri ni igihe uvuga ngo uri gukurikirana inyungu zawe, uvuga ko uri mu biciro byiza n’uyu muntu, ikosa ukora ni uko uyu muntu atubahiriza amasezerano yagiranye n’abantu, ugatekereza ko hari icyo azubahiriza kuri wowe.

Ejo bundi i Bujumbura, twari mu nama, umuyobozi (Perezida Felix Tshisekedi) yari ahari, dusinya itangazo, ariko umunsi ukurikiyeho irindi tangazo ritandukanye na rya rindi risomerwa i Kinshasa. None wambwira ko abantu benshi hano n’abandi, ari impumyi n’ibipfamatwi kutamenya uku kuri, ni gute wakemura iki kibazo?”

 

FDLR niyambuka ikibazo cyayo tuzakikemurira….

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu bibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda, icya mbere ari FDLR, yakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse ikaba inakomeje guhungabanya umutekano warwo.

Yavuze ko babwiye abayobozi ba Congo ko bafite ibibazo, aho kubikemura cyangwa gushaka abaturanyi kubafasha kubikemura, ngo bo birirwa bagenda bashinja umuntu ngo ni we nyirabayazana, ndetse bagasaza isi, ko u Rwanda ruri ndetse rufite ibikorwa muri Congo.

Ati “Ikibazo cyange ni: Kuki utekereza ko u Rwanda ruri muri Congo? Niba wumva impamvu, kugira ngo u Rwanda ruve muri iryo hurizo, ni uko wakemura icyo kibazo.

Hashize igihe cy’imyaka 30, hari FDLR, si ikintu gihimbwe, ni ukuri gufatika, mugomba kumbwira impamvu iki kibazo gihari. Kuki umuntu yafata intwaro akarasa ku rubibi, akica abantu bacu?  Ni gute mu Ugushyingo 2019 FDLR iza ikarasa abantu bacu mu Kinigi, kuki?

Ntabwo mbasaba ngo muze kumfasha icyo kibazo, kuko nibambuka imipaka tuzakikemurira, ariko kuki ikibazo kidakemurirwa mu mizi yacyo?”

Perezida Kagame avuga ko amahanga ashaka kuguma aho hagati, iyo abajije ikibazo cya FDLR ngo baragihunga.

Ati “Hari umuntu ushaka muri iyi si ko ikibazo cya FDLR kigumaho iteka? Umenya bahari babishaka, umenya hari n’abo bitagize icyo bibwiye, ni uburenganzira bwabo, nta kibazo mfitanye na bo. Ariko murakina, niba mutekereza ko bamwe muri twe, Abanyarwanda babazi (bazi FDLR) bazemeranya namwe, uwo ari we wese utekereza gutyo aribeshya.

Nitwe bireba, ni ubuzima bwacu ni amateka yacu, ni abo turi bo, ni ukubaho kwacu, kandi muri iyi si nta muntu n’umwe udushinzwe, nitwebwe ubwacu nta kibazo gihari kuri ibyo. Narabivuze mbisubiramo, nzabivuga kuko niko biri, ni ukuri, mu bushobozi bwacu tuzakora ibyo dushoboye byakorwa kugira ngo iyo nkuru ya FDLR, Jenoside, kwica abaturage bitongera kutubaho. Ibindi bizakomeza gukandakanda ikibazo, kugica ku ruhande ntabwo nzi ukuri kwabyo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abitwa impuguke za UN baheruka gukora za raporo zishinja u Rwanda, avuga ko na byo birimo politiki.

Ati “Uwabaha umukoro batubwira impamvu FDLR ikomeza kubaho? Batubwira impamvu y’amagambo y’urwango, n’abakora ubwicanyi?”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye ubutumwa Papa Francis uheruka gusura Congo yahavugiye, agaruka ku buyobozi, ndetse no kurwanya amagambo y’urwango, avuga ko ibyo yavuze byakabaye bigera mu matwi y’abo yabwiye.

U Rwanda na Congo bikomeje kurebana ay’ingwe, Congo ikibaye cyose ihita ivuga ko u Rwanda rukiri inyuma, naho u Rwanda rukavuga ko ari uburyo abayobozi ba kiriya gihugu bahisemo ngo bahunge ibibazo bibareba bakwiye gukemura.

Abahagarariye ibihugu byabo i Kigali bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda

UMUSEKE.RW