AS Kigali y’abagore yatewe mpaga

Nyuma yo kugera ku kibuga bakabura ikipe bagombaga gukina, ikipe ES Mutunda WFC yateye mpaga AS Kigali Women Football Club.

Abakinnyi ba AS Kigali WFC barahiye ko batazongera gukina batarahembwa

Abakinnyi ba AS Kigali WFC banze kongera gukina batarahembwa imishahara y’amezi ane baberewemo n’ubuyobozi.

Ibi byatumye bafata umwanzuro wo kwanga kujya gukina umukino wa shampiyona bagombaga kwakira ES Mutunda WFC y’i Huye, kugira ngo bahe Ubutumwa abayobozi b’iyi kipe n’Umujyi wa Kigali.

Kwanga kujya gukina, ni umugambi abakinnyi bamaranye iminsi, nyuma yo guhabwa isezerano ko bazahembwa ariko Ubuyobozi bw’ikipe bugakomeza kumera nk’uburi kuri moto (nk’ubutumva icyo abakinnyi bakeneye).

Uretse umushahara kandi, abakinnyi baberewemo uduhizambazamusyi tungana n’ibihumbi 190 Frw kuri buri mukinnyi tw’imikino batsinze.

Iyi kipe ikomeje kuvugwamo kudahuza hagati mu buyobozi, byanatumye abahoze bayitoza barimo Sogonya Hamiss, Mustafa Safari na Saida, batongererwa amasezerano ariko Perezidante, Mutuyeyezu Marie Josée uyiyobora atabizi kuko byakozwe na Visi Perezida we.

AS Kigali WFC imaze gutakaza abakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Jeannette, Mukantaganira na Dorothée.

UMUSEKE.RW