Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Bugesera zarashe mu kico umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru ageragezaga kuzitoroka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, bibera mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzeze, Umudugudu wa Kabeza mu Karere ka Bugesera nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihuhu.
Kucyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, nibwo muri uwo Mudugudu hamenyekanye urupfu rw’umukecuru w’imyaka 75 bigakekwa ko uwarashwe yaba ari inyuma yabyo.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yibye urugo yari asanzwe abamo nk’umushumba w’amatungo , atwara amafaranga n’amasaka maze agasiga yishe anize uwo mukecuru, asubira kuragira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Martha, nawe ahamya aya makuru .
Yagize ati”Ubwo yarari mu nzira agiye kugaragaza aho yagiye abihisha,abajyana mu gace yafatiwemo.Yafashwe yararagiye kuko yari umushumba,aho yari yarahishe amafaranga, aho yahishe ibintu bitandukanye, hanyuma ariruka biba ngombwa ko bamurasa.”
Yasabye abaturage kwicungira umutekano no kuwukaza kandi bagatangira amakuru ku gihe.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW