Mu gikorwa cyo kureba ibibazo by’akarengane gakorerwa abaturage mu karere ka Bugesera bigakemurwa n’Urwego rw’Umuvunyi, Mutesi Aisha yagize ati “Maze imyaka nsiragira ikibazo cyanjye cyaraburiwe igisubizo.”
Mutesi Aisha avuga ko yambuwe ubutaka na Kompanyi yitwa Mayaga Processing Company Ltd ihagarariwe na Ingabire Charlotte yubatse uruganda mu butaka bwe afitiye ibyangombwa.
Ni ubutaka buherereye mu Mudugudu wa Kagasa, Akagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora, uyu mukecuru yaguze mu mwaka wa 2011 mu gihe ababwigaruriye bamaze imyaka itatu bashyizemo inyubako z’uruganda.
Uyu Mukecuru avuga yambuwe metero 3869.946 z’ubutaka bwe mu mahugu n’iyi Kompanyi ikingiwe ikibaba na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Bugesera.
Agaragaza ko ubwo ba Nyiri urwo ruganda bajyaga gufata inguzanyo muri BDF babwiwe ko bidashoboka kuko bubatse mu butaka butari ubwabo.
Abahagarariye Mayanga Processing Company Ltd bahise batangira inzira yo gushaka uko batwara ubwo butaka ku ngufu ariko inzego z’Umudugudu n’Akagari zemeza ko ari ubwa Mutesi Aisha.
Bahise bajya kurega ku Karere basimbutse Umurenge maze uyu mukecuru ahamagarwa n’uwitwa Rugambwa wahoze ashinzwe ubutaka mu Karere ka Bugesera n’undi bakoranaga, bamubwira ko “Bamukeka” ko ubutaka atari ubwe.
Mutesi ati “Nti se murankeka iki ko ibyangombwa ari ibyo mu butaka bwanyu, ari ngibi nahaguze 2011 uyu wavuye i Kanombe akaza kugura hano ejo bundi namutwaye ubuhe butaka?.”
Ku wa 19 Mutarama 2021 Mayaga Processing Company Ltd yandikiye MAJI Bugesera isaba ko bakorerwa ubuhuza ku kibazo bafitanye na Mutesi Aisha ku kuba iyi Kompany yarubatse uruganda mu butaka bw’uyu mukecuru.
- Advertisement -
Raporo ya MAJI Bugesera yo ku wa 08 Gashyantare 2021 ivuga ko impande zombi zemeye gukemura amakimbirane mu bwumvikane kuko aribyo bitanga ubutabera bwuzuye.
Iyi raporo ivuga ko ku wa 25 Mutarama 2021, MAJI Bugesera n’abafitanye amatati n’umutekinisiye ushinzwe gupima ubutaka, bagiye aho buherereye basanga koko uruganda rwarubatswe mu butaka bwa Mutesi Aisha.
Hafashwe ibipimo maze Mayaga Processing Company Ltd yemera guha Mutesi ingurane y’ubutaka bungana na metero 3869.946 buhwanye n’ubwe bubatseho uruganda rwabo.
Mutesi avuga ko yasinyishijwe inyandiko kugira ngo ahabwe icyangombwa cy’ubutaka busimbura ubwe bwubatsweho uruganda, arategereza amaso ahera mu kirere.
Nyuma yaje kubwirwa ko Mayaga Processing Company Ltd yegukanye ubwo butaka ndetse ko “yanze kwitaba ngo asinye raporo yo gutanga ubutaka bw’ingurane” maze asabwa “Kwakira ibyamubayeho.”
Avuga ko amasezerano y’ubwumvikane yo guhana ingurane y’ubutaka impande zombi zashyizeho umukono “yarigitiye mu buyobozi” nyuma abwirwa ko “Dosiye yanyerejwe.”
Imbere y’Umuvunyi Mukuru ku wa 20 Gashyantare 2023, uyu mukecuru yavuze Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard yamubwiye ko iki kibazo “nta bushobozi agifiteho.”
Avuga ko Mayor Mutabazi yemeje ko ubutaka ari ubw’uyu mukecuru ariko akibaza impamvu atabusubizwa ahubwo akirirwa asiragizwa.
Ati “Icyangombwa nagombaga guhabwa ntabwo ngifite, Mayor ngo ntafite ubushobozi bwo kucyingarurira, nta n’uwo nzi wacyingarurira.”
Uyu muturage avuga ko ikibazo cye ntaho atakigejeje ku nzego z’ibanze zibishinzwe ndetse no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) , ariko na n’ubu ntikirakemuka.
Ati “Natinye kujya mu Rukiko kuko nzi ko bazangendesha imyaka, nkazarinda mpfa n’abana banjye ubutaka batabubonye.”
Hari dosiye yarigitiye mu buyobozi…….
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko basabye uwubatse mu butaka butari ubwe gukuraho ibyo yubatse bugasubizwa umuturage cyangwa hakabaho ubwumvikane kugira ngo ibibazo bafitanye birangire.
Ati” Icyabaye baragiye barumvikana ariko ibyo bumvikanye ibyo umubyeyi yamwemereye birakorwa ariko iby’uriya muturanyi we ntiyabikora. Ibyo ni ibintu bibera hanze y’Akarere ntabwo ari dosiye y’Akarere.
Bemeranyije ko uriya wubatse mu butaka bwe amuha igice cy’indi cy’ubutaka kuko bose bafite amasambu manini, icyo gice cyasigaye Aisha akakimuha, cyikomekwa ku butaka bwo hirya.”
Meya Mutabazi asobanura ko mu gukemura ikibazo hakozwe dosiye ebyiri ariko mu Karere haza imwe y’uwaguze naho indi “yaranyerejwe.”
Imbere y’Umuvunyi Mukuru, Mayor Mutabazi yavuze ko “Dosiye ye yanyerejwe” gusa mu kiganiro n’abanyamakuru abitera utwatsi avuga ko Mutesi Aisha yakorewe uburiganya.
Akarere kemera ko umuturage yambuwe ubutaka na Mayaga Processing Company Ltd cyakora kamugira inama yo kugana Inkiko.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko ikibazo cy’uyu muturage kigomba gukemuka, akarenganurwa.
Yagize ati“Navuga ko yamukoreye uburiganya, byemezwa yuko bagurana akamuha agace amwishyura ariko ntiyakamwishyura turagikurikirana, twasabye inzego zirimo RIB na Polisi, turimo kugikurikirana. Ikindi ni ukwishyura ku neza , nibyo twifuza.”
Avuga kuri dosiye ziburira mu buyobozi yagize ati“Baba bagomba kubyirengera, icyo kibazo kigomba gukemuka.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko bigaragaye ko dosiye yarigishijwe ku bushake uwabikoze agomba kubiryozwa.
Umuvunyi Mukuru avuga ko mu karengane bakunze guhura nako gakorerwa abaturage harimo agakorwa na Leta, guhuguzanya amasambu ku bafitanye amasano yo mu miryango n’ibindi.
Avuga ko kuva ku wa 20-24 Gashyantare 2023 bari muri gahunda yo kuzenguruka mu mirenge yose y’Akarere ka Bugesera kugirango bakemure ibibazo by’abaturage.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Bugesera