Bamwe mu bagabo bo mu Mirenge igize akarere ka Bugesera, barijujuta ko abagore babata mu ngo kubera amikoro macye.
Mu buhamya bahaye umunyamakuru wa Flash Radio/TV, bavuga ko iyo mu ngo amafaranga ashize, abagore bajya kwishakira ahandi ari.
Umwe yagize ati “Urazana umugore wawe, umukire akamwinjira, akamutwara.”
Undi na we ati “Hari uko ushaka umugore mukaba mufitanye abana, noneho wa mugore aho kugira ngo yemere ubushobozi ufite, arakujugunya agasanga uwifitiye amafaranga.”
Aba baturage bavuga ko n’ubuyobozi iki kibazo batagikoraho kandi gihangayikishije.
Umwe ati “Njye uwanjye maze imyaka itandatu ntabana na we, namaze kwiyakira. Muri iyo myaka itandatu, ndakubwiza ukuri ikintu cyatumye mvuga ngo reka mpame hamwe dufitanye abana bakuru.”
Undi na we ati “Ikintu nsaba ubuyobozi, ni ukugira ngo batube hafi, banatubungabunge.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire bw’umuryango no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitisina, RWAMREC, Rutayisire Fidel, agira inama abagore bata ingo kugana amatsinda y’abashakanye bakigishwa.
Yagize ati “Abagore bata inshingano zo kubaka urugo, umudamu ubundi tumusaba ko iyo abonye umugabo agiye kumuhohotera cyangwa amuhoza ku nkeke, ahunga. Ariko umugore uta urugo mu rwego rwo guhimana, tumugira inama yo kugana amatsinda y’abashakanye, tukamwigisha.”
- Advertisement -
Ikibazo cy’abagore bata ingo bakajya kwishakira abandi bagabo kiri mu Mirenge ya Rweru, Ngeruka, Mareba na Nyarugenge.
Usibye mu Karere ka Bugesera, iki kibazo kiri no mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Imibare y’Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2 796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3 213.
Raporo y’ibikorwa by’ubucamanza igaragaza ko mu ngo 100 zasenyutse, 80 muri zo zasenyutse zari zitaramaze imyaka 15.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW