CAF igiye guhemba abarimo Perezida Paul Kagame

Biciye mu butumire bw’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika [CAF], Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yasabwe kwemera ubutumire bw’uru rwego mu muhango wo kuzamuha igihembo yateganyirijwe nk’uwateje Siporo imbere.

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo na CAF nk’Umuyobozi waeteje Siporo imbere mu 2022

Ni umuhango biteganyijwe uzabera i Kigali tariki 14 Werurwe 2023. Iki gihembo gisanzwe gihabwa  ababaye indashyikirwa mu guteza imbere Siporo.

Iki gihembo cyitwa ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award.’ Ikigiye gutangwa ni icya 2022.

Muri ubu butumire bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, CAF yavuze ko gushyikiriza Perezida Paul Kagame icyo gihembo bizaba ari iby’agaciro.

Undi Muyobozi uzahabwa iki gihembo, ni Umwami Muhammed VI wa Maroc. Aba Bakuru b’Ibihugu bazashimirwa uruhare rwa bo mu Iterambere rya Siporo mu Bihugu bayobora.

Bakomeje bavuga ko abatumiwe barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], Gianni Infantino n’abandi batumiwe bose bazaba bateraniye muri uyu muhango.

Mu Rwanda haherukaga kubera Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateraniye i Kigali tariki ya 15 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye ku mishinga irimo uwo gushyiraho irushanwa rihuza amashuri yo muri Afurika, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imisifurire.

Ubutumire bwa CAF butumira Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc Muhammed VI
Komite Nyobozi ya CAF ubwo yari mu Nama i Kigali

UMUSEKE.RW