Chris Eazy ategerejwe mu gitaramo cyabambaye “Bikini” ku mucanga w’i Kivu

Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda, Chris Eazy yatumiwe mu gitaramo gikomeye azakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Gashyantare 2023.

Umuhanzi Chris Eazy ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cyabambaye Bikini

Ni igitaramo cyiswe ” Bikini Sunday Beach Party” gifite umwihariko aho ibizungerezi bizitabira mu mwambaro wambarwa ku mazi uzwi nka “Bikini”.

Iki gitaramo cyatumiwemo Chris Easzy ukunzwe n’abiganjemo igitsinagore, kitezweho kunyeganyeza imitima y’abakunzi b’umuziki b’i Rubavu n’abahasohokera.

Uyu muhanzi azafatanya n’abahanzi barimo Itsinda rya The Same ryo mu Karere ka Rubavu rirambye mu muziki Nyarwanda.

Selekta Dady umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki azafatanya n’abarimo Dj Starboy na Dj Regas 250 mu gihe Mc Gasana na Jesca bazayobora iki gitaramo.

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka WEST nyiri El Classico Beach iherereye mu Murenge wa Nyamyumba kuri Blasserie, yabwiye UMUSEKE ko yatumiye uyu muhanzi ku busabe bw’abakunzi be.

Uyu mugabo urambye mu bushabitsi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu akaba n’inshuti y’abahanzi avuga ko bifuje gusendereza ibyishimo abakundana mu cyumweru cyabo.

Yagize ati ” Urabona St Valentin izaba ari ku wa gatatu hagati mu mibyizi, twatekereje ko baza gusoreza icyumweru cyabo ahantu heza.”

WEST avuga ko muri iki gitaramo hazabonekamo udushya twinshi nk’aho umuntu azagura ifi imwe bakamuha ebyiri ibizwi nka poromosiyo ya “Tamira Ifi Munyarwanda”.

- Advertisement -

Avuga ko hazaba amarushanwa yo koga, gutembera mu bwato ndetse ko abakunzi ba Tatoo bazazishyirwaho imbonankubone.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera El Classico Beach kwa West ni amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri muntu, ameza ya VIP 50.000 Frw n’icupa rya Jamson mu gihe aya VVIP ari 70.000Frw.

Chris Eazy, The Same na Selekta Daddy bazatanga ibyishimo
Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West yahembewe umusanzu we mu gufasha abahanzi
Ni ukugura Ifi imwe bakakongeza indi mu byiswe “Tamira Ifi Munyarwanda”
Hazabaho gutembera mu Kivu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW