Dj Adams yagaruye ikiganiro kivuga ibitagenda neza mu muziki

Adam Abubakar Mukara usanzwe umenyerewe ku mazina ya DJ Adams, yagaruye ikiganiro cya The Red Hot Friday Night yakoraga kuri City Radio avuga ko azanye amavugurura mashya dore ko cyamenyekanye cyane kubera kunenga ibikorwa by’abahanzi yitaga ko bashishura.

Dj Adams yagaruye ikiganiro kinenga ibitagenda neza mu muziki

Tariki 01 Ukwakira 2022, nibwo uyu munyamakuru yimukiye kuri Radio ya Fine Fm ivugira kuri 93.1 atangirana n’ikiganiro kitwa ‘Happy Hour.’

Iyi Radio ni nayo agiye kuzajya anyuzaho ikiganiro yahoze akora kuri City Radio cya ‘The Red Hot Friday Night’ kizajya gitambuka buri wa gatanu guhera ku isaha ya saa tatu z’umugoroba kugera saa saba.

Aganira n’UMUSEKE yavuze ko ari ikiganiro kidatandukanye cyane nicyo abantu bari basanzwe bazi gusa ngo ni uko noneho yamenye byinshi haba ku makosa y’abahanzi n’abandi bose bafite aho bahurira n’umuziki.

Ati “Uburyo nzagikoramo n’ubundi nzagaruka cyane ku makosa n’ibibazo biri mu bitaramo, ubucuruzi bw’umuziki butanga umusaruro n’ibindi.”

Akomeza avuga ko umuziki w’uyu munsi nta kamaro umariye igihugu kimwe nuko hari abahanzi udafite icyo umariye uretse kuguma mu byo gutwika gusa bubaka izina ariko nta z’indi nyungu.

Ati “Indirimbo ziri gusohoka ubu ni izishishikariza abantu ibintu n’ubundi bizagora leta ku birwanya cyane cyane nk’ubusambanyi.”

Ku mbuga nkoranyambaga hagiye havugwa ko impamvu uyu munyamakuru yaba yarahagaritse iki kiganiro byaba byaratewe n’uko hari abahanzi bamwe yasebyaga bakamutera ubwoba.

Mu isura nshya y’ikiganiro azajya atumira abandika indirimbo, abazitunganya hamwe n’abahanzi aba Djs, abategura ibitaramo n’umuntu wese ufite aho ahurira n’umuziki.

- Advertisement -

Avuga ko ikiganiro cye mbere y’uko agisubika kuri City Radio yagirango arebe niba koko abantu barumvishe ibyo yakoraga niba hari ingaruka byatanze zifatika.

Ati “Birashoboka ko nta musaruro babonye gusa ko babitereranye bikaba byakorwa n’umuntu umwe…Gushishura ni umusaruro wacyo Play back zaragabanutse nazo kubera njye. Gutandukanya umuntu uzi kuririmba n’utabizi niho babikuye. Ubu bazamenya n’ibindi birenze ibi. Nari narabahaye igihe cyo gutekereza ubu ni intambwe ya kabiri ngiye kuzana.”

Iki kiganiro azajya akinyuza no kuri youtube kuko akeneye ko buri muntu wese yacyumva bitewe naho aherereye hose ku Isi.

Ati “Mbere bajyaga bakata agace gato bakanteranya n’abahanzi ariko ubu sibizongera ariyo mpamvu ya You tube kuko uzajya aba yacikanwe azajya acyumviraho.”

Avuga ko ubu ari Dj Adams wa kera nta kintu cyahindutse ngo kuko ibyo yari azi mbere ari bike kurusha ibyo abantu bagomba kwitega uyu munsi.

Ati “Nafashe umwanya njya kureba ndi ku ruhande niga ku makosa yabayeho ntahari namaze kuyakusanya abantu ni ukunyitega.”

Ku munsi wa Mbere w’ikiganiro Dj Adams aragikorana na Mc Monday wamamaye mu itangazamakuru no mu muziki mu myaka itambutse.

Kanda Hano ubone Aho uzajya ukurikira iki kiganiro Live kuri youtube

UMUSEKE.RW