Dr Kayumba wari ugiye kumara imyaka 2 muri Gereza yagizwe umwere

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Kayumba yafunzwe mu mwaka wa 2021

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha. 

Dr Kayumba yafunzwe mu mwaka wa 2021

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022.

Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Dr Kayumba yahamwa n’ibyaha bwamuregaga “yakoze mu bihe bitandukanye”, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.

Dr Kayumba Christopher yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko nta bimenyetso bimushinja bihari bityo ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha bihabanye n’ukuri.

Yavugaga ko hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya muganga atari yo kampara bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiweho.

Bwasobanuye ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.

Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije ngo hemezwe uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi ariko buyishyira hamwe busaba ko afungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.

Dr Kayumba Christopher we yavugaga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.

Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.

Urukiko nyuma yo gutega amatwi y’impande zombi, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.

Muri Nzeri 2021 nibwo URwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi.

Uru rwego rwavugaga ko rwamufunze nyuma y’igihe rwari rumaze rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW