Étincelles FC irasaba umuhisi n’umugenzi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Étincelles FC bwasabye abakunzi b’iyi kipe, kongera kwitanga ngo haboneke ubushobozi bwo gufasha ikipe.

Ikipe ya Étincelles FC irasaba abayikunda kuyitera inkunga

Si kenshi amakipe afata icyemezo cyo gusaba ubufasha, ariko bitewe n’ubukene bukomeje kuvuza ubuhuha i Rubavu, ikipe ya Étincelles FC yanze kwihagararaho iratabaza.

Iyi kipe ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yashishakarije abayikunda bose ko igihe ari iki ngo bayibe hafi mu buryo bw’amafaranga.

Bati “Uri umukunzi wa Étincelles FC?  Wicikanwa! Tera inkunga ikipe yawe uko wifite irusheho kwitwara neza muri shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.”

Iyi kipe yakomeje imenyesha abakunzi ba yo bifuza kuyitera inkunga, ko yanayinyuza kuri konti ya 000100139002747565 iri muri Cogebanque.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe ishobora kuba ifitiye abaknnyi uduhimbazamusyi dutatu tw’imikino batsinze.

Mu mpera z’iki Cyumweru, iyi kipe izasura APR FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Akarere ka Rubavu, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 33 mu mikino 19 imaze gukinwa.

Yatabaje isaba ubufasha

UMUSEKE.RW