France: Umunyeshuri yishe umwarimukazi amusanze mu ishuri

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Polisi n'ubugenzacyaha batangiye iperereza ku cyateye uriya munyeshuri gukora biriya

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye yateye icyuma umwarimu ukomoka muri Espagne/Spain wigishaga mu gace ka Saint-Jean-de-Luz mu Bufaransa.

Polisi n’ubugenzacyaha batangiye iperereza ku cyateye uriya munyeshuri gukora biriya

Umuvugizi wa Guverinoma mu Bufaransa, Olivier Véran yemeje aya makuru, avuga ko uwakoze buriya bwicanyi afite imyaka 16.

Polisi yajyanye n’Umushinjacyaha wo muri kariya gace ku ishuri rya Saint-Thomas d’Aquin ndetse umunyeshuri atabwa muri yombi.

Ikinyamakuru Sud Ouest cyo mu Bufaransa kivuga ko uriya munyeshuri yasanze Umwalimukazi mu ishuri arimo kwigisha amutera icyuma.

Nyakwigendera w’imyaka 50 yishwe no guhagarara k’umutima igihe bari bategereje inzego z’ubutabazi ngo zimugoboke.

Televiziyo BFM yo mu Bufaransa ivuga ko uriya munyeshuri yafunze imiryango y’ishuri, atera mwarimu icyuma mu gatuza.

Minisitiri w’Uburezi mu Bufaransa, Pap Ndiaye yavuze ko yifatanyije n’umuryango w’uriya mwarimu, bagenzi be ndetse n’abanyeshuri.

Na we ubwe yagiye gusura ishuri ryabereyeho buriya bwicanyi.

Birakekwa ko uriya mushuri afite ibibazo byo mu mutwe.

- Advertisement -

Ivomo: BBC

UMUSEKE.RW