Gahanga: Bahangayikishijwe n’ubujura bwibisha intwaro gakondo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahanga, Umudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Karere ka Kicukiro, barataka ubujura bukorwa n’insoresore zitwaza imihoro, bagasaba ko inzego z’umutekano zakaza umutekano.

Abavuganye n’UMUSEKE, bavuga izo nsoresore zitwikira umugoroba, zigategera abantu mu nzira, zikabambura ibyo bafite.

Aba bavuga ko bafite impungenge kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.

Umwe yagize ati” Batega bahereye kuri sitasiyo Merez, ukamanuka umuhanda ujya mu Kiyanja, ukagera ku kazu k’amazi. Nari ntashye ari nimugoroba, banteze ari saa moya za nimugoroba(7h00h), mvuye mu kazi.”

Yakomeje agira ati“Narazamutse uwo muhanda, ngeze mu nsi hafi y’ikirombe cy’amabuye .Baba baramfashe, banyaka telefone, bazunguza imihoro mu Kirere bashaka kuntema, nyibarekuriye barandeka.”

Avuga ko “Baba bafite ibikapu by’imikara, bambaye imyenda y’imikara ,ingofore na bote byose by’umukara.”

Uyu avuga ko yamenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bukamusubiza ko “ngo ni uguhindira kw’abaturage.”

Ngo yitabaje Umuyobozi w’Umudugudu n’irondo ariha amakuru y’ubwo bugizi bwa nabi ariko nta gikorwa.

Ati” Turasaba ko hakorwa irondo ry’umwuga , bakamenya ko inzego z’umutekano zihari.”

Undi nawe avuga ko  abo bajura bamara kwambura abaturage bagahungira mu kirombe.

- Advertisement -

Ati” Bamara kwiba, bagahungira mu kirombe gicukurwamo amabuye, kandi ntibaza buri gihe, bashobora gusiba nka rimwe cyangwa kabiri ariko baratuzengereje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, avuga ko ubujura bukorwa ndetse ko hari n’abatawe muri yombi cyakora ko ubwitwaje intwaro gakondo atabuzi.

Yagize ati” Ibyo bikorwa ntabyo tugira iwacu.Nta kibazo cy’abantu bitwaje imihoro dufite mu Murenge.”

Akomeza agira ati” Abajura babaho nk’abandi hose kandi barafatwa barafungwa, bakagezwa mu bugenzacyaha. Nubu hari abashyikirijwe RIB ariko ntabwo ari ikibazo cy’imihoro. Tumaze gufata abajura benshi kandi turanakomeje.”

Uyu muyobozi yizeza abaturage ko hari umutekano, akabasaba ubufatanye mu guhana amakuru.

Ati“Icyo tubizeza ni uko umutekano uhari, tukabasaba gukomeza kugira ubufatanye mu guhana amakuru kugira ngo hatagira n’uwaduca mu rihumye.”

Aba baturage bavuga ko bajya bamburirwa mu nzira, bagasaba inzego z’umutekano kurwanya abo bajura.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW