Gakenke: Gaz yishe abantu mu kirombe cya EFFEMIRWA LTD

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu Rwanda ubucukuzi bw'amabuye bugenda butera imbere ariko ni na ko habaho impanuka za hato na hato

Abaturage batatu bacukuraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, bafashwe na gaz, babiri bahita bitaba Imana.

Mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye bugenda butera imbere ariko ni na ko habaho impanuka za hato na hato

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare, 2023 mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Murehe, mu Karere ka Gakenke.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko abitabye Imana  ari Biziyaremye Vedaste w’imyaka 31, na Ntambara Valelien w’imyaka 33 .

Tuyamvaze Sylvere w’imyaka 29 we yakomeretse bikabije.

Aba bose ni abakozi b’ikigo EFFEMIRWA LTD, gifite ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi ntibwaboneka.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Cyabingo kugira ngo yitabweho n’abaganga

Ni mu gihe abitabye Imana imirambo yabo bajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -