Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umugore akurikiranyweho kwica umugabo afatanyije n’abana be

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/02/02 2:25 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Kwamamaza
Gicumbi: Umugore w’imyaka  44  n’abana be bane kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umugabo we bakamuta mu musarani.

Abatawe muri yombi n’ufite imyaka 21, uwa 18, uwa 13 na 11 bombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica se.Amakuru avuga ko iki cyaha cyabaye kuwa 24 Ukuboza 2022, kibera mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Bugomba mu Mudugudu wa Rugarama, Akarere ka Gicumbi.Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugomba, Tuzekuramya Vestine, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’Ubugenzacyaha bataye muri yombi uwo muryango bakekwa kugira uruhare muri urwo  rupfu.

Yagize ati” Ni umuryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, hanyuma umugore n’abana baza gufata umugabo baramwica ariko nubwo bafashwe ntabwo turabona umurambo we ngo babyemeze ko ari bo bamwishe.”

Gitifu Tuzekuramya avuga ko hakozwe iperereza kuri urwo rupfu amakuru ntiyahita amanyekana.

Icyakora umwana mukuru yaje kwemera kuyatanga yiyemerera ko bamwishe.

Gitifu ati“Amaze kubivuga nta kindi cyari gukorwa bajyanywe mu butabera, aho berekanye ko bamushyize (umusarani) ntabwo turakuramo umubiri we ngo turebe ko twawubona.”

Gitifu asubiramo ubuhamya bw’ uwo musore yagize ati ” Yiyemereye ko Se bamutaye mu musarane wari umaze igihe, uravidurwa hanyuma ateraho umubyare (insina nto).”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda amakimbirane n’aho yagaragaye bakaganirizwa hakiri kare.

Abafashwe boshyikirijwe Polisi Station ya Kaniga kugira ngo bashyikirizwe RIB Station Kaniga bakurikiranwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kiyovu yahaye ubutumwa Rayon Sports mbere yo guhura

Inkuru ikurikira

Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Ibitekerezo 4

  1. Kayitare says:
    shize

    Jye ndumva ntayindi gihamya irenzekuba umwe mubana be abyiyemerera nibahanirwe ibyo bakoze kugirana amakimbirane numuntu ntibivuze kumwica

  2. lg says:
    shize

    bamukure muli uwo musarane hanyuma abe alibo bashyirwamo erega gukomeza kurebera abicanyi badahanwa uko bikwiye bizatuma bamara abantu

  3. Papa Nsabi Musanze. says:
    shize

    Ubindi se umurambo utarabonwa babwirwa n’iki ko umuntu yapfuye? Nsho niba aribyo guta umuntu mu musarani yari umugabo nyirumurugo, ibyo ni ndengakamere. Niba ari byo koko, bitoremo ushyirwa muri uwo musarani, andi bubakirwe gereza yabo ntoya bakwiriyemo , uzatanga abandi gupfiramo, umunuko we fuzabere abasigaye impbu y’urupfu.

  4. Hatangimbabazi jean maurice says:
    shize

    Uwo mugabo iman imuhe iruhuko ridashira nabamutay mumusarane baryozwe ibyo bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010