Gisagara: Imodoka yatwaye ubuzima bw’umwarimu

Umwarimu wigishaga mu kigo giherereye mu murenge wa Musha, yapfirie mu mpanuka y’imodoka yagonze igare.

Hatangimana James yari afite imyaka 27 y’amavuko

Nyakwigendera yitwa Hatangimana James w’imyaka 27 y’amavuko yigishaga mu ishuri ribanza ryitwa Buhoro riri mu murenge wa Musha, mu karere ka Gisagara yagonzwe n’imodoka ifite ibirango bya RAB713E ubwo we yari ku igare.

Umwe mu barimu banakoranye na nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko we yitabye Imana ariko uwo bari kumwe ntacyo yabaye.

Ati “Yagiye i Huye, ari kuvayo ahekanye n’undi muntu bahura n’imodoka agiye no kugera aho aba, irabagonga bamujyanye kwa muganga agwayo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, Rutaganda Jean Felix yabwiye UMUSEKE ko uwamugonze yajyanwe kuri RIB ya Gisagara ngo hakorwe iperereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yitabye Imana akiri ingaragu. Avuka mu kagari ka Uwindekezi, mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, ni naho azashyingurwa.

Yaguye mu bitaro bya CHUB ari naho umurambo we uri.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara