Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Icyateye umugabo kwiyahurira mu mbuga yo kwa sebukwe

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/02/04 12:29 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Muhanga: Umugabo yiiyahuriye kwa Sebukwe nyuma yo kugirana amakimburane n’umugore we yajya gucyura impamvu ze ntibazumve.

Muhanga ni mu ibara ritukura cyane

Ngezahayoo Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko yagiye gucyura umugore we wahukanye, ababyeyi be banga kumumuha niko kwiyahurira hafi yo kwa Sebukwe.

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Munyinya, mu Kagari ka Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni, ariko akaba yiyahuriye mu Mudugudu wa Ndaragati, basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe mu baturanyi ba Ngendahayo bavuga ko yabanje gukubita umugore we ahita yahukanira kwa Se umubyara kubera ko aho kwa Sebukwe ari bugufi y’aho batuye.

Kwamamaza

Umugabo yagiye kumucyura, ababyeyi banga ko amujyana baramusezerera bakeka ko yatashye.

Hagenimana Daniel utuye hariya yabwiye UMUSEKE ati: “Ntabwo byagombye kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima, yafashe icyemezo kigayitse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Nsanzimana Védaste avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mutungo, ariko nta rwego na rumwe bari barabimenyesheje.

Gitifu avuga ko Nyakwigendera yageze kwa Sebukwe amusaba ko amuha umugore we akamucyura, ariko Sebukwe amubwira ko azizana amusaba gutaha iwe mu rugo.

Ati: “Igitangaje nI uko uyu mugabo wiyahuye yatashye ku wa Kane arema isoko avuye kwa Sebukwe, agaruka ku wa Gatanu kwiyahurira mu giti kiri hafi yo kwa Sebukwe.”

Ngenzahayo Jean Bosco asize umugore n’abana babiri b’abakobwa. Hategerejwe inzego z’ubugenzacyaha ngo zipime umurambo we, ukiri aho hafi y’urugo rwa Sebukwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Uruganda rwa Kinazi rufite ibibazo birimo no gutunganya umusaruro muke

Inkuru ikurikira

UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bitabiriye inama y’i Bujumbura

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bitabiriye inama y’i Bujumbura

UPDATE: Perezida Kagame na Tshisekedi bitabiriye inama y'i Bujumbura

Ibitekerezo 1

  1. MUJYANAMA says:
    shize

    Ariko n’ubundi, iyo umugabo agiye gucyura, ntibivuze ko ahita atahana n’umugore we. Akenshi ,iyo bumvikanye, uwakosheje amaze kwihana, akavuga ko atazasubira ukundi, umugore asigara iwabo. Akitegura, iwabo bakamushakira impamba kuko ntabwo yahaguruka urutwe rusa. Cyane ko baba bagirango agatotsi kaje mu rugo, kagende, no mu kumugaragariza ko bifuza ko y’ubaka urugo rugakomera. Uyu mugabo rero, niba atari umujinya yatewe n’uko atamutahanye ngo ajye kumurangiriza mu rugo, ni ukutamenya umuco no kubura ukwihangana. YAKOSHEJE. Iwabo w’umugabo baramenye ntibazasezerereze uyu mugore n’abana. Ariko nibamunaniza azitahire iwabo cg yishakire undi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010