Impamvu 11 zikwiye gutuma RIB iza muri ruhago

Nyuma ya byinshi byakomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ariko inzego bireba bikamera nk’iziri kuri moto, UMUSEKE wateye itoroshi mu bisa nka ruswa bikomeje kugaragara, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rukwiye gushingiraho rugakora iperereza.

Umupira w’amaguru w’u Rwanda ukomeje kuvugwamo ruswa

Uko imyaka ishira mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, hakomeza kuvugwa bitu ku kwaha, binatuma udatera imbere uko iminsi yicuma.

Nubwo ibyo byose bikomeza kuvugwa, ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse Leta y’u Rwanda yahagurukiye kukirwanya yivuye inyuma.

Gusa, iyi ruswa ivugwa muri Siporo biragoye kumva uwayihamijwe cyangwa se yakozweho iperereza ryimbitse ngo hanatangazwe ibyarivuyemo.

Mu Ugushyingo 2019, Uwari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, Gashumba Jeanne Pauline, yavuze ko bashobora kwinjira mu mupira w’u Rwanda mu gihe cyose bizaba bigaragaye ko habamo ruswa mu makipe.

Ati’’ Mu makipe naho tujyamo, iyo dusanze harimo ibyuho bya ruswa dutanga inama, ariko na none iyo dusanze hari ibyaha byakozwemo biri mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, dukora iperereza ryimbitse. Twasuye amakipe atandukanye, twatangiriye kuri AS Kigali y’abakobwa n’abahungu, twagiye muri Sunrise FC, twagiye muri Mukura VS, tuzajya no mu yandi atandukanye. Abo twabakoreye raporo ndetse aho bishobora kugaragara ko habayemo ruswa dushobora kubyinjiramo.’’

Ingero nshyinshi zitandukanye zigaragaza ko umupira w’amaguru wamunzwe na ruswa, zikomeje kwiyongera uko imyaka ishira, ariko nta muntu wigeze ahanirwa kuyitanga cyangwa kuyakira nubwo hari benshi bemera ko bayihawe cyangwa abandi bakavugwaho kuyitanga.

  1. Musanze FC yavuzwemo ruswa

Muri Gicurasi 2021, nyuma y’uko Musanze FC itsinzwe na Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Seninga Innocent watozaga iyi kipe yo mu Majyaruguru, yavuze ko Mussa Ally Sova na myugariro Dushimumugenzi Jean bahawe ruswa na Nsanzumuhire Dieudonné ’Buffet ’ usanzwe ari perezida w’abafana b’iyi kipe, ngo bitsindishe maze uyu mutoza yirukanwe.

Muri iyi kipe kandi, ubwo batsindwaga na AS Kigali FC 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, nyuma yawo hahise hahagarikwa abakinnyi babiri barimo Nyandwi Saddam na Samson Ukwechuku [ukinira Espoir FC] baketsweho gusheta (Betting cyangwa match-fixing) maze bakitsindisha.

- Advertisement -
Bamwe mu bakinnyi ba Musanze FC bigeze gukwaho ruswa
  1. Mu 2018, Mukura VS yavuzwemo ruswa!

Ubwo Mukura Victory Sports yageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2018, yawukinnye idafite Bukuru Christophe icyo gihe waketsweho kurya ruswa y’abayobozi ba Rayon Sports FC.

Ubwo uyu uwo mwaka w’imikino wari urangiye, Bukuru Christophe yahise agurwa na Rayon Sports yakiniye umwaka umwe mbere yo yo kujya muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, mbere y’uko shampiyona y‘icyiciro cya mbere isubikwa, habanje guhagarikwa bamwe mu basifuzi bagiye bitwara nabi ndetse bamwe mu bayobozi b‘amakipe bagatanga ibirego muri Ferwafa bavuga ko basifuriwe nabi.

Mukura VS na yo yigeze kuvugwamo igisa nka ruswa
  1. Mvukiyehe Juvénal na Karekezi Olivier bavuze ko hari abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe ruswa

Mu 2021 ku mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Marines FC ibitego 3-0 mbere y’uko shampiyona isubikwa mu mpera za 2020, muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru havuzwe byinshi.

Karekezi aganira na Radio B&B Umwezi FM icyo gihe, yasobanuye ibijyanye na ruswa yavuzwe muri Kiyovu ku mukino batsinzwemo na Marines FC.

Yagize ati “Gutsindwa na Marines FC 3-0 nabyakiriye nk’ibisanzwe kuko mu mupira habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya. Nabyakiriye ko nyine abakinnyi basuzuguye Marines FC iraza irabatsinda.”

“Ahubwo nyuma yaho mu kwezi kwa 12 bahagarika Shampiyona, Perezida ubwe yarambwiye ati hari abakinnyi bariye ruswa. Ndamubwira nti ni bande?, arabampa bagera kuri barindwi. Ndamubwira nti se Perezida iki kibazo turagikemura gute ko ntashaka ko abakinnyi bamenya ko mbizi? Wowe urakora iki? Wabahamagaye muravugana? Ati ’narabamahagaye barabinyemerera’. Barabimwemereye, baramubwira ngo hari abantu bari muri komite yashize, baduhaye amafaranga.”

Karekezi Olivier yahamije ko hari umukino abakinnyi ba Kiyovu Sports baketsweho ruswa
  1. Abakinnyi ba Rayon Sports baketsweho ruswa!

Mu 2021 mu mukino wahuje ikipe ya Gasogi United yanganyagamo 1-1 na Rayon Sports ubwo basozwaga imikino y’amatsinda muri Gicurasi 2021, hari bamwe mu bakinnyi bashyizwe mu majwi ko baba bahawe amafaranga n’abantu batamenyekanye ngo bitsindishe uyu mukino. Aha bahera ku ikosa Kwizera Olivier yakoreye Nzitonda Eric wakiniraga Gasogi United, rikavamo penaliti.

Aha kandi, bavuze ko abakinnyi nka Manace Mutatu ndetse na Sugira Ernest bakiniraga iyi kipe icyo gihe, bihesheje amakarita atukura, kandi ngo babikoze nkana. Aba bafana bakavuga ko aba bakinnyi bashobora kuba bari bahawe ruswa ngo biheshe ayo makarita.

Rayon Sports yigeze kuvugwamo ruswa i Burundi
  1. Abasifuzi basigaye bavugwaho kurya ruswa!

Mu 2020, uwari ukuriye Komisiyo y‘abasifuzi muri Ferwafa, Gasingwa Michel, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwakurikirana ruswa ikomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru, biciye mu basifuzi basifura mu byiciro byombi.

Icyo gihe, Gasingwa yagiranye ikiganiro na Radio 1 avuga ko asaba urwego rwa RIB kuza gukora iperereza kuri iyi ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Ndasaba ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu makipe yacu no mu basifuzi kugira ngo ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu ibimenyetso simusiga ni byo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”

Gasingwa Michel yigeze kwisabira RIB kuza gukora iperereza mu mupira
  1. Inyerezwa ry’umutungo w’amakipe!

Ku wa 25 Gicurasi 2020, ni bwo RIB yakiriye ikirego cy’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wareze abahoze bayobora iyi kipe mbere y’uko we atorwa n’abanyamuryango ba yo ngo ayibere umuyobozi, abarega kunyereza umutungo wa yo ugera hafi kuri miliyari 1 Frw.

Kuva icyo gihe, abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sports batangiye guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu iperereza kugira ngo hegeranywe amakuru y’iri nyerezwa ry’umutungo ryabayeho nk’uko Munyakazi Sadate yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu.

Ntabwo iperereza ryigeze ritangaza ibyavuyemo ariko ryarakozwe, cyane ko icyaha cya ruswa mu Rwanda, ari icyaha gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse inzego za Leta y’u Rwanda zitandukanye zikaba zidahwema gukangurira Abanyarwanda n’abatura Rwanda kurwanya ruswa mu buryo bwimazeyo.

  1. Abayobozi ba Rayon Sports bavuzweho ruswa

Mu 2018 ubwo Rayon Sports FC yakuraga intsinzi kuri LLB y’i Burundi ya 1-0 cya Hussein Shaban Tchabalala, Muhirwa Prosper wari Visi Perezida w’iyi kipe yafungiwe mu Burundi akekwaho guha ruswa abakinnyi ba LLB.

Icyo gihe, CAF yahagaritse Muhirwa imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Abandi bahanwe ni Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy na Nkusi Jean Paul mu gihe Rayon Sports yahanishijwe gutanga amande y’ibihumbi 15$.

  1. Abayobozi ba Ferwafa baketsweho ruswa!

Muri Nzeri 2018, Uwari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Uwayezu Régis na Ruhamiriza Eric wayoboraga Komisiyo y’amarushanwa muri iri Shyirahamwe, bahamagajwe na RIB kubera gukekwaho guha ruswa umusifuzi Jackson Pavaza wari waje gusifura umukino wagombaga guhuza Amavubi na Côte d’Ivoire.

Icyo gihe, uwari Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste wasimbuwe na Dr Murangira B.Thierry, yemeje ayo makuru ari ukuri ko uru rwego rwatumijeho aba bayobozi bombi, avuga ko aba bakozi ba Ferwafa, bari kubazwa ku cyaha cya ruswa bashinjwe n’uwo musifuzi witwa Jackson Pavaza ukomoka mu gihugu cya Namibia.

Jackson Pavaza yari yatanze ikirego mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ashinja abo bayobozi ko bashatse guha ruswa abasifuzi yari ahagarariye ngo babogamire ku ikipe y’Amavubi.

Pavaza Jackson ni we wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino akaba yari afatanyije na bagenzi be batatu barimo, David Shaanika, Shoovaleka Nehemia na Matheus Kanyanga.

Mu kirego Pavaza yatanze, yavuze ko abo bayobozi bamuzaniye amafaranga muri envelope ya kaki, akababwira ko adashobora kwemera impano ivuye kuri buri wese, kuko n’amategeko ya CAF atabyemera.

Yagize ati” Sinigeze nshaka no kumenya umubare wayo, narayanze ndayabasubiza mpita ngeza ikirego kuri CAF.”

  1. Umukinnyi yahamije ko hari ikipe yatanze ruswa muri Étoile de l’Est:

Muri Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC yatsinze Étoile de l’Est FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona. Ibitego by’ikipe y’Ingabo, byatsinzwe na Manishimwe Djabel, Buregeya Prince na Mugisha Gilbert.

Muri uyu mukino, Étoile de l’Est FC yabonye penaliti ariko Jimmy Kibengo wakiniraga iyi kipe, arayihusha.

Nyuma y’uyu mukino, umwe mu bakinnyi b’iyi kipe y’i Burasirazuba, yumvikanye avuga ko mu mupira w’amaguru w’u Rwanda harimo ibisa na ruswa kandi bituma udatera imbere.

Yagize ati “Uno mupira ni ikibazo gikomeye. Ni APR yiha politiki idashoboye, igashaka kwemeza Igihugu ko itwara ibikombe ariko nta bushobozi bwo mu kibuga. Nonese niba tugiye gukina twakoze imyitozo icyumweru cyose, neza neza i Nyamirambo ejo mu rwambariro ukumva abayobozi baraje habura nk’iminota 15 ngo rero match twarayitanze.”

Yakomeje agira ati “Bagomba kudutsinda 4-2 cyangwa 3-1, mbese hakajyamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri. Abataha izamu bakadushyira ku ruhande bakatubwira ko nta wemerewe gutsinda cyangwa gushyiramo ingufu ni yo wabona uburyo hatarajyamo ibitego bibiri bya APR, abazamu na bo bakababwira gutyo.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko ari umwanda ukiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, kandi mu gihe ugihari bizagorana ko utera imbere.

Ati “Nk’abantu rero babonye umuzamu atsindwa, ni ko byagombaga kugenda. Ni uko babikoraga giswa bakabikora ku mugaragaro, ntabwo wakwanga ibyo ubuyobozi bukubwiye kandi ari bwo buguhemba.”

Uyu icyo gihe yavuze ko bari babwiwe ko bazafashwa gutsinda Marine FC na Espoir FC mu mikino ibiri Étoile de l’Est FC yagombaga gukurikizaho, kandi koko byarangiye iyi mikino yombi bayitsinze.

  1. Habuze gato ngo Rwamagana City iterwe mpaga ku maherere ya bamwe!

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya Rwamagana City yatunze urutoki bamwe mu bakozi ba Ferwafa, aho yavugaga ko bashobora kuba hari ibyo bahawe ngo baterwe mpaga, ubwo bavugaga ko iyi kipe yakinishije umukinnyi wari wujuje amakarita y’umuhondo ataramwemereraga gukina na AS Muhanga muri ¼ nyamara uyu rutahizamu yarabeshyerwaga.

Icyo gihe Rwamagana City yabanje no guterwa mpaga bitangajwe na Ferwafa, ariko iyi kipe ihita ijuririra iki cyemezo, birangira hagaragayemo abakozemo amanyanga.

Icyo gihe byavugwaga ko iyo kipe yarakinishije Mbanza Joshua, kandi yari afite amakarita atatu y’umuhondo ataramwemereraga gukina uwo mukino. Ibi byari bisobanuye ko ikipe ya AS Muhanga ari yo yagombaga gukina umukino wa ½ ariko byaje kugaragaramo ko iyi kipe yarenganyijwe.

  1. Umusifuzi yahamije ko bagenzi be bariye ruswa ku bwa Gasingwa Michel ariko ntibakurikiranwe!

Bamwe mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda batunze urutoki Komisiyo ibashinzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho bakomeje kugaragaza ko izi nzego zitabaha agaciro bakwiye, bikaba intandaro y’amakosa amaze iminsi abaranga mu kibuga.

Ati “Michel ni umuntu wabaye umusifuzi ukomeye, ariko wagize ibibazo bikomeye kuri manda ye. Habayemo gucikamo ibice mu basifuzi, haba amakosa aturuka ku kuba abasifuzi batari bishimye. Byabaye intandaro yo kwegura kwa Gasingwa kuko byari byarengereye.“

Yakomeje agira ati “Habayeho kujya mu itangazamakuru kw’uyu muyobozi, atuma ryinjira cyane mu basifuzi bagakwiye kuba bavugirwa n’Umuyobozi wa Komisiyo yabo. Gusa byose byarangiye arekuye ubuyobozi ariko abisabwe.“

Uyu musifuzi yakomeje avuga ko kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abasifuzi bari bababaye, ari uko mu mwaka w’imikino wakurikiyeho (2020-2021) aho shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, abasifuzi bitwaye neza ku kigero cya 80%.

Gusa kimwe mu byo batigeze bishimira bikanatuma bamwe bahitamo gufata ruswa, ari uburyo bamwe bakoraga amakosa bagahanwa ariko abandi bayakora bagahabwa ibihano biremereye.

Ngo iki ni kimwe mu byateye umwuka mubi mu basifuzi kuko hari abahanwaga kuko bakoze amakosa, ariko abandi biyemereraga ko bakiriye ruswa bakaba ntacyo bigeze baryozwa.

Ati “Ku gihe cya Michel hari abasifuzi biyemereye ko bariye ruswa banasinya ku myanzuro, ariko ntibigeze bahagarikwa. Kimwe mu byatumye haza umwuka mubi mu basifuzi. None uwo muntu ni we bamwe birirwa bavuga ko yari yaciye ruswa kandi nyamara atarigeze ahana abiyemereraga ko bayiriye. Yayiciye ate se?“

Ibi ni bimwe muri byinshi byakomeje kugaragara muri ruhago y’u Rwanda ariko inzego bireba zigakomeza kuvuga ko nta bimenyetso simusiga zashingiraho kugira ngo zigenze icyaha cya ruswa kivugwamo.

Ibi byose, bikaba biri mu mpamvu zikwiye gutuma RIB nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ikwiye kubikurikirana kugira ngo ko mu gihe koko yasanga muri ruhago y’u Rwanda hatangwa rusawa, ibashe kubihanira abayitanga inakumire abandi baba batekereza kuzayitanga nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Abafana bakomeje kubura ibyishimo kubera ibyihishe inyuma

UMUSEKE.RW