Indwanyi yanze kurekura! Bad Rama yatangije irushanwa ryo gufasha impano nshya

Abanyarwanda baca umugani ngo “Iyagukanze ntiba Inturo”, Mupenda Ramadhan wamamaye nka Bad Rama wigize gukangaranya uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yatangije irushanwa rishya rishimangira umuhate n’urukundo afitiye umuziki nyarwanda.

Bad Rama wiyemeje gushora ubutunzi mu muziki w’uRwanda

Ni irushanwa rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika ryiswe ‘The Mane Beat Music Challenge’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Rikurikiye ibikorwa byinshi uyu mugabo ufite uburambe mu ruganda rw’imyidagaduro yashoyemo akayabo k’amafaranga, bimwe bikandindira ibindi bikamwubakira izina ryiyubashye muri iki gisata.

Bamwe mu bakurikira umuziki nyarwanda bakunda gutera igiparu bibaza aho Bad Rama avoma ubukungu ashora mu bahanzi kenshi bamwigarama iyo bamaze kumva uko ifaranga rinurira !

Nk’umuntu wakuze akunda umuziki, akawubyina, agashyira hanze indirimbo ntizimenyekane, akawushoramo imali itubutse, uwavuga ko yiyemeje kuwubera indwanyi ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Ni umugabo uvuga ko yiyise “Bad” mu buryo bwo gufunga umwuka no gutangira urugamba rwo kwirinda amarangamutima mu bushabitsi bw’umuziki.

Gusa kenshi yagiye aterwa imijugujugu n’abavuga ko guhera ku ngoma ya The Mane yarimo Queen Cha, Marina Deborah, Safi Madiba na nyakwigendera Jay Polly yashyize imbere kwigaragaza ngo “byavuyemo gushwana n’abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye.”

Uyu mugabo wagize uruhare mu kuvumbura umuhanzi Calvin Mbanda binyuze mu irushanwa bafatanyije na TECNO, yatangije irushanwa ryo gushaka abaririmbyi batatu, The Mane izakorera indirimbo bakaba bakomezanya urugendo rw’ubwamamare.

Muri iri rushanwa hatanzwe ‘Beats’ umunani yashyizwe ku muyoboro wa Youtube wa ‘The Mane Tv’ ya Bad Rama, ari zo abahanzi bazifashisha bagaragaza ubuhanga bwabo mu kuririmba.

- Advertisement -

Umuhanzi ahitamo Beat bitewe n’ubumenyi bwe aho aririmba mu gihe kingana n’umunota umwe maze amashusho akayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, akamenyesha (Tag) ubuyobozi bwa ‘The Mane Tv’.

Bad Rama n’itsinda bakorana bazafatanya guhitamo batatu bahize abandi muri ‘The Mane Beat Music Challenge’.

Umuyobozi Mukuru wa The Mane, Bad Rama yabwiye UMUSEKE iyo ari inzira bahisemo mu rwego rwo gukomeza gufasha abaririmbyi b’imbere mu gihugu no hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Biri online, aho ari bimufashe adakoze ingendo, ahubwo tuzagenda duhamagara abo tubona babikoze neza.”

Avuga ko iri rushanwa rigamije kugira ngo bagaragaze ubushobozi bafite mu gufasha mu muziki ndetse no gufungurira amarembo abazaryitabira kuko bashobora kubengukwa n’abandi bakabafasha.

Abazatsinda mu kuririmba neza muri izo “Beats” bazahabwa amahirwe yo gukorerwa indirimbo kugeza igihe bazabona abo bakorana mu buryo buhoraho.

Bad Rama aherutse kwiyama abo yise abanyeshyari bakwiza ibihuha bivuga ko The Mane yasenyutse, yemeza ko inzu yashinze ifasha abahanzi imiryango ihora ifunguye aho ikorera mu Karere ka Kicukiro.

Kanda hano uhitemo Beat winjire mu irushanwa

Bad Rama na Marina Deborah umwe rukumbi usigaye muri The Mane Records Label

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW