Ingabo z’u Burundi zagose uruganda rwa Zahabu muri Congo

Ingabo z’Abarundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, zirashyirwa mu majwi ko zazengurutse uruganda rwa Zahabu bigamije gusahura ubwo butunzi.

Ingabo z’u Burundi zirashinjwa kugota uruganda rwa Zahabu muri Congo (Photo:Internet)

Amakuru avuga ko kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, abasirikare b’Abarundi bakikije uruganda rwa Zahabu rwa Twangiza i Luhwindja muri Teritwari ya Mwenga mu birometero 60 by’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Bukavu.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeje aya makuru, bavuga ko batasobanukiwe intego z’aba basirikare bivugwa ko bari mu bikorwa bya EAC.

Bavuga ko ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi kuri urwo ruganda bigamije gusahura Zahabu ihatunganyirizwa.

Amakuru UMUSEKE ufite, avuga ko abasirikare b’u Burundi bazengurutse urwo ruganda ku bwumvikane na Leta ya Congo.

Ni mu mugambi wo gufasha igisirikare cya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Intara ya Kivu y’Epfo by’umwihariko no gukumira ibitero bikunze kurugabwaho.

Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo tariki 15 Kanama 2022 nk’izigize iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Izi Ngabo zigendera ku mabwiriza y’Igisirikare cya Congo (FARDC), zifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga.

Kuva zinjira ku mugaragaro muri Congo mu bihe bitandukanye zashinjwe ibikorwa birimo ubusahuzi no gutera ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.

- Advertisement -

Abanye-Congo batuye mu bice ziherereyemo bazishinja kutajya guhangana n’inyeshyamba bavuga ko baje kwambura intwaro.

Nko muri Minembwe, abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko zikorana n’imitwe ya Mai Mai na Brigade ya 12 ya FARDC, iza ku isonga mu bikorwa byo kubatoteza.

Abagaba Bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu nama bakoze tariki 09 Gashyantare 2023 bemeje ko Ingabo z’u Burundi zizoherezwa no muri Kivu ya Ruguru.

Ni nyuma y’uko umutwe wa M23 uhawe igihe kizarangira tariki 30 Werurwe, 2023 ukaba wavuye mu bice wafashe mu Burasirazuba bwa Congo.

Hanzuwe ko ingabo z’u Burundi zari zisanzwe muri Kivu y’Amajyepfo, zizajya i Masisi, mu duce twa Sake, Kirolirwe na Kitchanga.

Abanyepolitiki muri RD Congo binjiye mu bukangurambaga bwo gusaba Leta kwitandukanya na EAC bakitabaza SADC kugira ngo barandure imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Bavuga ko EAC irimo ibihugu byibasiye RDC bigamije gusahura ubutunzi bwayo. Kubera iyo mpamvu, basaba ko ingabo z’u Burundi zajya kure y’uruganda rwa Twangiza kandi abaturage bakaba maso kuko Congo yagurishijwe muri EAC.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW