Umukuru w’Umudugudu wa Rugogwe Mukashyaka Agnès avuga ko kwizihiza uyu munsi w’Intwari bigomba kujyana no kwishakamo ibisubizo.
Mukashyaka avuga ko bakoresheje amasibo 20 agize uwo Mudugudu bakusanya asaga miliyoni 5 y’u Rwanda yo kubaka ibiro by’Umudugudu.
Ati “Kubaka ibiro by’Umudugudu bigamije guha serivisi nziza abaturage bacu, kubera ko badushakaga bakatubura rimwe na rimwe.”
Tuyishimire Ezéchiel umwe mu bagize Komite y’Umudugudu yavuze ko buri wa kabiri bazajya bakira ibibazo by’abaturage bagafata n’undi umunsi umwe mu cyumweru mu kubikemura.
Ati “Twasanze gukemurira ibibazo by’abaturage mu rugo ari amakosa niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubaka Umudugudu.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel, avuga ko kugira ngo uyu munsi wizihizwe nuko habayeho intwari zitangiye igihugu bamwe bakemera no guhara ubuzima bwabo.
Niyongira akavuga kusa ikivi basize ari uko buri wese mu mwanya arimo yakora ibikorwa byiza agatera ikirenge mu cy’Intwari z’uRwanda.
Ati “Nkigera aha natunguwe no kubona ibyo natenguriye uyu munsi, mwabigaragaje mu mivugo, uyu muco mwimakaje uri mu nzira y’ubutwari.”
Niyongira avuga ko nta kintu gishobora kugerwaho hatabayeho gushyira hamwe.
- Advertisement -
Ati “Icyerekezo cyacu ni uko umuturage aba ku isonga, kubaka ibiro by’Umudugudu bishya muzabaheramo serivisi bifuza nasanze aribyo mwakoze ndabashimira.”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari ibiro 27 bishya by’Imidugudu abaturage batangiye guhererwamo serivisi inoze.
Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yabwiye UMUSEKE ko hari serivisi zabangamiraga Komite y’Umudugudu, n’abajyanama b’ubuzima iyo zabaga zitangirwa mu ngo z’abaturage.
Ati “Dusanganywe igikoni cy’Umudugudu, hari kandi n’ibitabo by’abatwarasibo ndetse n’abajyanama b’Ubuzima bizajya bibikwa muri ibi biro.”
Ndayisaba avuga ko bafite ibiro 8 biri kuzura abaturage barimo kwiyubakira muri uyu Murenge.
Abatuye Umudugudu wa Muhambara bamaze gukusanya miliyoni zirenga 3 zo kubaka ikiraro bakoresha iyo binjiye muri uwo Mudugudu bavuye ku muhanda mugari wa Kaburimbo.