Kenya: Bahuriye muri Stade basaba Imana kugusha imvura – AMAFOTO

Perezida Wlliam Ruto yayoboye isengesho ryo gusaba Imana kugoboka igihugu mu bibazo kirimo birimo iby’amapfa n’inzara.

Abaturage ba Kenya batakambira Imana ngo ugushe imvura

Amasengesho yabereye mu Stade mpuzamahanga ya Nyayo ku murwa mukuru Nairobi.

Hashize imyaka Africa y’Iburasirazuba, by’umwihariko ihembe rya Africa byugarijwe n’amapfa atigeze abaho mu myaka 40, aho abaturage bagera kuri miliyoni 4.3 bakeneye ibyo kurya mu buryo bwihutirwa muri Kenya.

Perezida Ruto yagize ati “Abanya-Kenya bose bakwiye gusengera igihugu, Imana igaha umugisha igihugu cyacu.”

Hari abanda bavuga ko amasengesho gusa ntacyo yamara, ahubwo Guverinoma ikwiye gufata ingamba ku bibazo bihari aho kubitega amasengesho n’ubuntu bw’Imana.

Perezida William Ruto yasabye buri wese gusengera igihugu Imana ikagobotora imigisha
Amasengesho yabo ni ayo gusaba imvura kandi Imana ikabarinda inzara
Abasenga bahuriye muri Stade y’igihugu

BBC

UMUSEKE.RW