Macron yakoresheje imvugo iremereye mbere yo kwerekeza i Kinshasa

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko imirwano iri mu Burasirazuba bwa Congo iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23 idakwiye kwirengagizwa.

Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i New York (Archives)

Mu ijambo rye Perezida Macron yakoresheje imvugo iremereye, asaba ko amasezerano y’i Luanda n’i Nairobi ashyirwa mu bikorwa.

Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu gihugu cye.

Ni ikiganiro giteguza ingendo azagirira muri Afurika, mu bihugu bya Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon na Angola kuva tariki ya 01 Werurwe, 2023.

Macron yavuze ko “intambara yasojwe kuri Congo Kinshasa idakwiye kwihanganirwa”.

Ati “Ibitero bya M23 bikomeje n’ubu kandi yarafatiwe ibihano n’Akana k’Umutekano, ni intambara idusubiza mu myaka 10 ishize. Ifite ingaruka mbi ku baturage, ndavuga ibihumbi byavuye mu byabo, zidafite ikintu na mba, ndetse n’Umujyi wa Goma uragerwa amajanja.”

Yavuze ko ikihutirwa cyane ari ugushaka inkunga, kandi Ubufaransa bukorana n’abandi baterankunga b’i Burayi.

Perezida Emmanuel Macron avuga ko inshuro nyinshi yagiye abiganiraho na Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi.

Ati “Ngomba kwibutsa amahame abiri ya ngombwa, ubumwe, ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu cya Congo ntibigibwaho impaka. Ni rwo ruhande rwacu turiho, ntabwo ibitekerezo byacu byahindutse.”

- Advertisement -

Yavuze ko intambara yo muri Congo, itagomba kwibagirana, ngo niyo mpamvu avugana n’abo bireba bose kubera ko Ubufaransa bushyigikiye inzira y’ibiganiro yatangijwe na Kenya, na Angola.

Ubufaransa ngo buzavugana n’Abakuru b’Ibihugu icyo bwakora mu gushyigikira iyi nzera yatangiye, ndetse ngo bwanashyigikiye mu buryo bwa dipolomasi iyoherezwa ry’ingabo za Kenya muri Congo, bityo Perezida Emmanuel Macron akazavugana n’abakuru b’ibihugu azajyamo ku bindi byakorwa kuri kiriya kiyabo.

RD.Congo yakunze gushyira mu majwi u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23, ariko yaba uyu mutwe wa M23 n’u Rwanda ibyo babyamaganira kure.

Mu bizanye Macron muri Africa ngo harimo kuganira ubufatanye hagati na Afurika mu bijyane n’uburezi, ubuzima, ubukungu, ibikorwaremezo, umuco, uburinganire n’umutekano.

Emmanuel Macron yashimangiye ko ubutaka bwa Afurika atari ubwo guhanganiramo n’ibihugu by’i Burayi ahubwo ko hakwiye ubufatanye no kubahana.

Mu nama iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yabereye muri Ethiopia, yemeje ko bitarenze ku wa 30 Werurwe, 2023 imitwe yose ikorera muri Congo igomba kuba yarambitse intwaro hasi, igahagarika imirwano.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW