
Muri iyi nama, abakozi bo mu bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, babwiye inzego ko mu birebana n’imirire mibi ihutiyeho hakoreshejwe igipimo cy’ikizigira cy’ukuboko kw’ibumoso, ibipimo byerekana ko abana bafite ibiro bikwiriye, ndetse n’ibipimo bigaragaza ko abana barimo gukura neza batari mu igingira.
Aba bakozi bavuze ko ibi bipimo byose byerekanye ko abana bari muri zero.
Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA Machara Faustin avuga ko iyi mibare aba bakozi bagaragaje ihabanye n’ukuri kuko mu bana bose bafatiwe ibipimo bitashoboka ko babona zero.
Machara yavuze ko hakenewe kongera gusuzuma iyi mibare nyayo kuko ariyo Igihugu gishingiraho mu kurwanya igwingira mu bana.
Ati “Imibare mwerekanye ku rundi ruhande ivuze ko nta mata Minisitiri y’Imali n’igenamigambi izaha abana uku kwezi.”
Uyu mukozi avuga ko iyo abakozi berekanye ko nta mwana ufite ikibazo, hari amahirwe baba bavutsa abo bana kubera ko Leta yagombye kumenya imibare hakiri kare kugira ngo ikumire icyo kibazo mu maguru mashya.
Umwe muri abo bakozi utashatse ko dutangaza amazina ye, yemera ko habayeho uburangare mu gukusanya iyo mibare kuko biyambaje abajyanama b’ubuzima batigeze bakora akazi ko gupima abana mu buryo busanzwe bukorwa.
Ati “Usibye ubwo burangare, hiyongeraho umubare mukeya w’abakozi bashinzwe imirire mu bigo Nderabuzima.”
Uyu mukozi avuga ko bagiye gusubira muri iyi mibare bagakora ijyanye n’ukuri kugira ngo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwe amata abagenewe.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga ,Mugabo Gilbert yabagiriye inama ko bagomba kwirinda kubeshya Igihugu, avuga ko nta muntu uzababaza impamvu umwana yagwingiye ko guhishira ikibazo ariyo makosa akomeye.
Gusa ubwo uyu Muyobozi yavuganaga n’Itangazamakuru yanze kwerura ngo asubire mubyo yanengaga abakozi bo mu bigo Nderabuzima, ahubwo avuga ko kuba nta mwana wabonetse afite ikibazo bibaho keretse iyo bijya kuba ari imibare y’umwaka wose, ko nta gikuba cyacitse.
Mugabo avuga ko inama nk’iyi iba igamije gukosora ibitaragenze neza kugira ngo bikosoke.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abana 35% aribo bafite igwingira mu gihe abagera kuri 2% bafite ikibazo cy’imirire mibi.


MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Birababaje cyane Ibintu nk’ibi byo gutanga amakuru y’ibinyoma ngo batazabura amanota muri evaluation y’imihigo bigira ingaruka ku muryango n’iterambere ry’igihugu bya nyirabayazana bahundagajweho promotion . Ngara ra ! Ayo siyo makuru duheraho tureba aho tugeze mu kugera kuri bya byerekezo bitandukanye!
Keretse niba bapima abo mungo zabo gusa nabo kandi ntihaburamo ufite icyo kibazo ikindi nuko bagomba gukorana nabajyanama bubuzima aho kubaharira akazi kuko abo nibo nicyo bahemberwa
Mu Karere ka Muhanga kuva tariki ya 15/11/2022 hakozwe ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira. Imwe mu Mirenge ifite ibigo nderabuzima byagaragayemo ko nta mwana ufite imirire mibi byashyizeho gahunda y’igi ry’umwana aho umwana wese wari ufite imirire mibi yahawe amagi n’inkoko n’umuryango umukurikirana ku buryo umusaruro mwiza watangiye kugaragara muri Mutarama 2023.
Hakozwe ibikorwa binyuraye mu Mirengr bigamije kurandura imirire. Mu Murenge wa Rugendabali, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi bashyize kuri buri rugo uturima tw’imboga tuvuga(Turimo ibyapa bitanga ubutumwa).
Mu Murenge wa Shyogwe hashyizweho imirima y’imboga ahantu hose hahurira abantu benshi ndetse n’ibicumbi bikangurira abantu kurya indyo yuzuye.
Mu Murenge wa Nyamabuye hashyizweho ibyapa biriho ubutumwa bugufi bukangurira abantu gutegura indyo yuzuye kandi hatangwa n’ubutumwa hifashishijwe “Social media” n’ibitangazamakuru.
Aya makuru nta source yizewe afite