Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Muhanga: Hagaragajwe imibare y’ibipimo by’ubuzima idahuye n’ukuri

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/02/24 8:58 PM
A A
5
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’Ubuzima, n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera  umwana (NCDA) Abayobozi b’ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, bavuze ko nta mwana wagaragaje ibipimo by’imirire mibi kuva uyu mwaka wa 2023 watangira.
Bagaragaje ko nta mwana ufite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi muri Muhanga

Muri iyi nama, abakozi bo mu bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, babwiye inzego ko mu birebana n’imirire mibi ihutiyeho hakoreshejwe igipimo cy’ikizigira cy’ukuboko kw’ibumoso, ibipimo byerekana ko abana bafite ibiro bikwiriye, ndetse n’ibipimo bigaragaza ko abana barimo gukura neza batari mu igingira.

Aba bakozi bavuze ko ibi bipimo byose byerekanye ko abana bari muri zero.

Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA Machara Faustin avuga ko iyi mibare aba bakozi  bagaragaje ihabanye n’ukuri kuko mu bana bose bafatiwe ibipimo bitashoboka ko babona zero.

Machara yavuze ko hakenewe kongera gusuzuma iyi mibare nyayo kuko ariyo Igihugu gishingiraho mu kurwanya igwingira mu bana.

Ati “Imibare mwerekanye ku rundi ruhande ivuze ko nta mata Minisitiri y’Imali n’igenamigambi izaha abana uku kwezi.”

Uyu mukozi avuga ko iyo abakozi berekanye ko nta mwana ufite ikibazo, hari amahirwe baba bavutsa abo bana kubera ko Leta yagombye kumenya imibare hakiri kare kugira ngo ikumire icyo kibazo mu maguru mashya.

Umwe muri abo bakozi utashatse ko dutangaza amazina ye, yemera ko habayeho uburangare mu gukusanya iyo mibare kuko biyambaje abajyanama b’ubuzima batigeze bakora akazi ko gupima abana mu buryo busanzwe bukorwa.

Ati “Usibye ubwo burangare, hiyongeraho umubare mukeya w’abakozi bashinzwe imirire mu bigo Nderabuzima.”

Uyu mukozi avuga ko bagiye gusubira muri iyi mibare bagakora ijyanye n’ukuri kugira ngo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwe amata abagenewe.

Machara Faustin avuga ko habayeho kwibeshya mu gupima abana

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga ,Mugabo Gilbert  yabagiriye inama ko bagomba kwirinda kubeshya Igihugu, avuga ko nta muntu uzababaza impamvu umwana yagwingiye ko guhishira ikibazo ariyo makosa akomeye.

Gusa ubwo uyu Muyobozi yavuganaga n’Itangazamakuru yanze kwerura ngo asubire mubyo yanengaga abakozi bo mu bigo Nderabuzima, ahubwo avuga ko kuba nta mwana wabonetse afite ikibazo bibaho keretse iyo bijya kuba ari imibare y’umwaka wose, ko nta gikuba cyacitse.

Mugabo avuga ko inama nk’iyi iba igamije gukosora ibitaragenze neza kugira ngo bikosoke.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abana 35% aribo bafite igwingira mu gihe abagera kuri 2% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Benshi mu bari muri iyi nama batunguwe n’iyi mibare
Bamwe muri aba bakozi bavuga ko habayeho uburangare mu gupima abana

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Inama 6 ku bahinzi bafite ubwanikiro bw’ibigori – RAB

Inkuru ikurikira

Imyumvire ishaje ikomeje kuba inzitizi ku bakobwa bashaka kwiga Siyansi

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Imyumvire ishaje ikomeje kuba inzitizi ku bakobwa bashaka kwiga Siyansi

Imyumvire ishaje ikomeje kuba inzitizi ku bakobwa bashaka kwiga Siyansi

Ibitekerezo 5

  1. muhwituzi says:
    shize

    Birababaje cyane Ibintu nk’ibi byo gutanga amakuru y’ibinyoma ngo batazabura amanota muri evaluation y’imihigo bigira ingaruka ku muryango n’iterambere ry’igihugu bya nyirabayazana bahundagajweho promotion . Ngara ra ! Ayo siyo makuru duheraho tureba aho tugeze mu kugera kuri bya byerekezo bitandukanye!

  2. lg says:
    shize

    Keretse niba bapima abo mungo zabo gusa nabo kandi ntihaburamo ufite icyo kibazo ikindi nuko bagomba gukorana nabajyanama bubuzima aho kubaharira akazi kuko abo nibo nicyo bahemberwa

  3. Ubuzima says:
    shize

    Mu Karere ka Muhanga kuva tariki ya 15/11/2022 hakozwe ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira. Imwe mu Mirenge ifite ibigo nderabuzima byagaragayemo ko nta mwana ufite imirire mibi byashyizeho gahunda y’igi ry’umwana aho umwana wese wari ufite imirire mibi yahawe amagi n’inkoko n’umuryango umukurikirana ku buryo umusaruro mwiza watangiye kugaragara muri Mutarama 2023.

  4. Anonymous says:
    shize

    Hakozwe ibikorwa binyuraye mu Mirengr bigamije kurandura imirire. Mu Murenge wa Rugendabali, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi bashyize kuri buri rugo uturima tw’imboga tuvuga(Turimo ibyapa bitanga ubutumwa).
    Mu Murenge wa Shyogwe hashyizweho imirima y’imboga ahantu hose hahurira abantu benshi ndetse n’ibicumbi bikangurira abantu kurya indyo yuzuye.
    Mu Murenge wa Nyamabuye hashyizweho ibyapa biriho ubutumwa bugufi bukangurira abantu gutegura indyo yuzuye kandi hatangwa n’ubutumwa hifashishijwe “Social media” n’ibitangazamakuru.

  5. Izabayo Ildegarde says:
    shize

    Aya makuru nta source yizewe afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010