Niyitanga Pascal wo mu Karere ka Ngoma, arishyuza Akarere agera kuri Miliyoni 50frw nyuma yo kwirukanwa ku kazi ku mpamvu yita ko ari akarengane.
Uyu wahoze ari umukorerabushake(Youth volunteer , avuga ko yakoze ikizamini ku mwanya w’umukozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyagatugunda , Umurenge wa Zaza aratsinda.
Yabwiye Flash Radio/TV ko atsinda ikizami, yari avanywe mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba nabwo aho yari amaze igihe akora uyu mwanya ariko atarawutsindiye.
Avuga ko yatunguwe no kuba yaravanywe kuri uwo mwanya azira kuba ibyo yize bitajyanye n’umwanya akoraho.
Yagize ati” Aho nakoreraga mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba, biza kurangira bampaye ibaruwa nk’umuntu watsinze ikizamini , injyana mu Kagari ka Nyagatugunda.”
Akomeza agira ati” Mu gihe namaze kingana n’ukwezi kumwe, nza kubona ibaruwa inkura mu nshingano mazemo ukwezi kumwe n’indi minsi banyishyura igice.
“Bampaye ibaruwa impagarika mu nshingano ivuga ko ibyo nize, diporome yanjye y’amashuri yisumbuye(A2) ya Comptabilite, idahuye n’ibyo nkora.”
Uyu avuga ko yarenganye kuko yasabwe ibyangombwa byo gukora ikizami ashyirwa mu mwanya ndetse ateganyirizwa muri Ejo Heza kimwe n’abandi bakozi.
Ati“Aho nshingira ni uko bangiriy ikizere nkasaba mu buryo buri rusange, nasabishije diporome yanjye, baranyakira, sinzi niba ari MIFOTRA ku rwego rw’Igihugu cyangwa ari Akarere gatoranya abakozi.”
Avuga ko yahabwa indishyi ihwanye n’uko yarenganyijwe.
- Advertisement -
Ati” Mu by’ukuri amafaranga naca Akarere, ngiye guca amafaranga,navuga amafaranga yantunga ubuzima bwanjye bwose, bw’izo ngaruka cyangwa izo nzahura nazo .Nasaba nka Miliyoni 50frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yavuze ko ikibazo cye bakizi ndetse ko bamugiriye inama yo gushaka akazi k’ibyo yize.
Ati” Byaje kugaragara ko imyirondoro ye ntabwo yari ihuye n’umwanya yapiganiye.”
Avuga ku mpozamarira yaka yagize ati” Twakoze icyo amategeko ateganya, kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije. Natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye iminsi.”
Uyu avuga ko ubuyobozi bwirengagije ko yakoze ikizamini kandi bwari bwasuzumye imyirondoro ye mbere yo guhabwa ibaruwa imushyira mu kazi bityo ko yarenganye.
IVOMO: Flash Fm/TV