Nyamasheke: Abahinzi b’umuceri bashyira igihombo kimaze imyaka 12 kuri MINAGRI

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba barashyira mu majwi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubatera ibihombo bimaze imyaka 12.

Muri Werurwe 2022 ibiza byatewe n’imvura bitwara umuceri wari uhinze kuri Hegitali 24

Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative Urumuri mu Majyambere ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Nyagahembe mu kagari ka Karusimbi mu murenge wa Bushenge ho mu Karere ka Nyamasheke.

Iyi Koperative ihinga mu gishanga cya Nyagahembe cyatunganyijwe igice kimwe muri 2010-2011 igizwe n’abanyamuryango 179 muri bo 29 aho bahinga ntihatunganyijwe.

Aba bahinzi bavuga ko iyo habaye ibiza bigatwara ibihingwa byabo badahabwa n’urupfumuye kandi bishyura ubwishingizi.

Bagaragaza ko bamaze imyaka 12 bizezwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) binyuze mu Kigo cya RAB gutunganyirizwa aho bahinga umuceri utwarwa no kwuzura k’umugezi wa Nyagahembe.

Aba bahinzi babwiye UMUSEKE ko bafite impungenge zo gukomeza guhombywa n’ibiza bituruka ku buso bwasigaye budatunganyijwe.

Bavuga ko Ikigo gitanga ubwishingizi cyabakuriye inzira ku murima ko mu gihe bahuye n’ibiza ntacyo bagomba kubaza kabone n’ubwo amafaranga y’ubwishingizi bayatangira ku gihe.

Nyirishema Joseph uhinga umuceri muri iki gishanga yagize ati ” Twishyura ubwishingizi, iyo ibiza bitwaye umuceri turahomba, batubwira ko badashobora kutwishyura mu gihe hadatunganyije turasaba RAB kumenya ko natwe turi abanyamuryango nk’abandi dukwiriye gutabarwa.”

Nyirandayambaje Theresie nawe ati” Nyagahembe iruzura ikatwangiriza tugahomba tukabura aho tubariza kubera hadaciye imiferege turasaba ko baturwanaho igacibwa tukajya tweza nk’abandi.”

- Advertisement -

Ngwije Evariste avuga ko iyo bagemuye umuceri babakuraho amafaranga y’ubwishingizi ndetse bagatanga n’indi misanzu ariko bakibaza impamvu badatabarwa iyo bahuye n’ibiza.

Ati ” Turabaza bakatubwira ko hazakorwa tugategereza tugaheba, turasaba RAB badutabare nk’uko babikoreye abandi.”

Aba bahinzi bavuga ko bakorera mu gihombo ko iyo bahinze ibiza bikabatwarira umuceri buri muhinzi yirwanaho akongera gushaka imbuto.

Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabwiye UMUSEKE ko hagiye gukorwa ibikorwa bigamije kurwanya isuri mu nkengero z’icyo gishanga.

Ati “Tuzatangira kurwanya isuri mu mabanga y’imisozi yose ikikije igishanga cya Nyagahembe ku buso bungana na  80ha. Hazakorwaho amaterasi y’indinganire hacukurweho imirwanyasuri ndetse haterwe n’ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka ndetse n’urubingo.”

Avuga ko muri Nzeri 2023 hazatangira ibikorwa byo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Nyagahembe ku buso burebure bwa 36 Km haterwaho imigano, urubingo ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitali 24 ahatunganyijwe ubu ni hegitali 22 hasigaye gutunganywa ni hegitali 2, iyo nta biza byabayeho mu mezi atandatu hasarurwa Toni zisaga 100 z’umuceri.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke