Nyanza: Abanyeshuri babiri barohamye mu mugezi

Abanyeshuri bo mu murenge wa Mukingo mu karere Nyanza bitabye Imana baguye mu mugezi wa Base.

Abanyeshuri babiri bitabye Imana baguye mu mugezi wa Base uhuza akagari ka Nkomero na Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Umwe baturage bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko bishoboka ko ntawabatayemo.

Ati”Ikiriho byo bajyanwe n’umuvumba birashoboka ko ntawabatayemo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo Kayigyi Ange Claude yabwiye UMUSEKE ko bombi bitabye Imana.

Ati”Umwe niwe twamenye aho yiga ariko undi ntitwamenye aho yigaga.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umwana umwe wishwe n’uriya mugezi  yitwa Nyiraneza Vivencia w’imyaka  18 y’amavuko.

Yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare icungamutungo n’ubumenyi bw’isi(MEG) mu rwunge rw’amashuri rwa  Kaganza riri mu murenge wa Mukingo.

- Advertisement -

Ababyeyi be batuye mu murenge wa Mukingo, mu kagari ka Ngwa mu  mudugudu wa Rutete.

Iwabo bavuga ko bari bamutumye ku Buhanda ariko bagategereza ko ataha bagaheba.

Nyakwigendera wundi yitwa Igihozo Raissa yarafite imyaka 14 y’amavuko  kimwe n’ababyeyi be bakaba bari batuye mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Imirambo yabo bombi yajyanwe ku bitaro by’akarere ka Nyanza.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW I Nyanza