Nyanza: Uko ingamba nshya zagaruye abanyeshuri benshi bari bataye ishuri

Isesengura rya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ryagaragaje ko Akarere ka Nyanza kari mu dufite umubare munini w’abanyeshuri batagarutse ku ishuri, gusa kugeza ubu ubuyobozi buvuga ko hari ingamba zafashwe benshi bamaze kugaruka.

Abanyeshuri bamaze kugaruka ku ishuri bari bararivuyemo bamaze kugera kuri 78.3%

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yasuye ibigo by’amashuri abanza, ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu Turere 21.

Mu masaha ya mu gitondo UMUSEKE wageze ku ishuri ribanza rya Kavumu Gatolika riri mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, abanyeshuri baza mu kigo kwiga bambaye impumuzankana y’ibara rya kaki ku bahungu, na kotoni ku bakobwa.

Gusa, mbere yo kubanza kujya mu ishuri barabanza bakajya ku idarapo bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu, maze bagahabwa impanuro ndetse bakanasenga bakabona kwinjira mu ishuri.

Ririya shuri umwaka w’amashuri watangiye abana 33 bararivuyemo, ariko ubu imibare igaragaza ko 6 muri bo bataragaruka.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko na bo bugomba kubagarura vuba.

Kirumugabo Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri yabwiye UMUSEKE ati “Abanyeshuri n’ababyeyi bose twarabaganirije tujya mu ngo zabo abasigaye na bo twabonye ababyeyi babo mu nteko, na bo batwemerera ko bagomba kubazana gusa bose ari ababyeyi ndetse n’abana twasanze baba basangiye ikibazo cy’imyumvire maze tubereka ibyiza byo kwiga.”

Bamwe mu babyeyi bari bafite abana bataye ishuri bavuga ko impamvu nyamakuru ituma abana bata ishuri ari ubushobozi.

Twagiramutara Djumapili yari afite umwana wataye ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yagize ati “Nagize ikibazo cyo kubura ibikoresho, ndetse mbura n’imyenda yo ku ishuri umwana yajyana kwiga. Byose ubuyobozi bwarabimpaye, ubu umwana yasubiye mu ishuri.”

- Advertisement -

Kubura ibikoresho ariko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abayobozi b’amashuri bavuga ko ari urwitwazo, ko ahubwo imyumvire iza ku isonga mu bituma abana bata ishuri.

Niyomugabo Ismaël  umukuru w’umudugudu wa Rugari B, mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza avuga ko bo nk’abakuru b’imudugudu bagize uruhare rukomeye kugira ngo abana baguruke mu ishuri.

Ati “Twahawe urutonde rw’abana bavuye mu ishuri maze dufatanyije n’inshuti z’umaryango n’ibindi byiciro turabaganiriza ariko mu by’ukuri abo twaganiraga twasangaga ikibazo bahura na cyo cya mbere ari imyumvire, yumva ko umwana atajya mu ishuri ahubwo niba afite imyaka 12 y’amavuko yahita yigira kwiga kudoda n’ibindi nk’ibyo.”

Nyirahabimina Claudine umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mwanabiri riri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, na we yagize ati “Akenshi twasanze ikibazo kiba gihari gituruka ku myumvire, ariko ubu twafashe ingamba ko abana mu midugudu cyane mu minsi y’ikiruhuko (weekend) tubabwira bakareba abana batiga bakabazana, maze tukabahemba ibintu bito bito nk’amakayi, kandi n’uwo wari waravuye mu ishuri imbogamizi atugaragarije yatumaga ataza kwiga tukayikemura.”

Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko hafashwe ingamba zikomeye zo kagarura abana mu ishuri kandi zigikomeje gushyirwa mu bikorwa kuko ziri gutanga umusaruro.

Muri izo ngamba harimo gusura imiryango ifite abana bataye ishuri kugira ngo hamenyekane impamvu yabibateye hagamijwe gufatira hamwe ingamba n’ababyeyi kugira ngo bagaruke mu ishuri.

Ibi bikorwa n’ubuyobozi bw’umudugudu ku bufatanye n’izindi nzego zirimo inshuti z’umaryango, abajyanama b’ubuzima, inzego z’abagore n’urubyiruko aho bahabwa urutonde rw’abana bataye ishuri bakabagarura ku ishuri hakemuwe impamvu izo arizo zose bagaragaza, kandi n’ababyeyi babo na bo bakabaherekeza kugira ngo baganirizwe.

Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yahaye UMUSEKE yagize ati: “Mu byakozwe harimo gushakira ubushobozi bw’ibikoresho by’ishuri n’ubundi bufasha abana baturuka mu miryango itishoboye, kuko byagaragaye ko na byo byari mu bituma abanyeshuri bata ishuri cyangwa ntibige neza, biri gutanga umusaruro ku buryo n’abasigaye bazagaruka mu ishuri.”

Ntazinda akomeza avuga ko gahunda y’umudugudu mu ishuri ifasha abana baturuka mu mudugudu umwe gufashanya no kumenya ikibazo buri wese afite, no gushyira imbaraga muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri.

Mu gihe gito mu banyeshuri 2308 bari barataye ishuri, abanyeshuri 1807 bangana na 78.3% bamaze kugaruka mu ishuri kandi ubu bakaba bari kwiga neza kandi bakurikiranwa umunsi ku wundi.

Iyi gahunda yo kubagarura ngo izakomeza kugeza ubwo na bariya 501 basigaye bazagaruka bose.

Uretse abari baravuye mu ishuri, ubuyobozi buvuga ko hari abanyeshuri 5221 byagaragaraga ko biga nabi kuko mu ntangiro z’igihembwe cya kabiri basibaga kenshi, ndetse mu cyumweru cya mbere bakaba batari bakageze ku ishuri.

Akarere ka Nyanza kavuga ko ubu abarenga 99% basigaye biga neza hakaba hasigaye 337 bagikurikiranwa kubera impamvu zinyuranye.

Mu bari barataye ishuri, abahungu nibo benshi ni 1278 naho abakobwa ni 1030.

Umurenge wa Cyabakamyi ni wo wabonekagamo abana benshi bataye ishuri mu Karere kuko harimo 332 ariko ubu 304 bangana na 91.6% baragarutse.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza