Nyanza: Umuturage yapfiriye ku muvuzi gakondo

Mu rugo  rwa URIMUBENSHI w’imyaka  62 y’amavuko (umuvuzi gakondo utagira ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi) hapfiriye umukecuru w’itwa NYIRABAJYAMBERE Marthe w’imyaka  65 y’amavuko, akaba yari yaje aje kwivuza.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Ni mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarusange, Harerimana Oscar yabwiye UMUSEKE ko hatangiye iperereza.

Ati “RIB yatangiye iperereza ntiharamenyekana icyo uwo mukecuru yazize, gusa abaturage batubwira ko yari yaje kwaka umuti ngo bamuvure.”

Umuryango w’uriya wiyita umuvuzi uvuga ko yari ahamaze umunsi umwe, naho abaturanyi be bavuga ko  nyakwigendera yari ahamaze icyumweru.

Uwapfuye akomoka mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Kabirizi Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umurambo wajyanwe mu bitaro bya Nyanza, naho uriya wiyita umuvuzi gakondo RIB yamutaye muri yombi ngo agire ibyo abazwa.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba abaturage gukora ibyemewe n’amategeko, bunasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -