Perezida Kagame n’umufasha we bunamiye Intwari z’u Rwanda

Perezida wa Repubuka y’uRwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2023, bunamiye Intwari z’Igihugu banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’Intwari  i Remera mu Mujyi  wa Kigali .
Perezida Kagame n’umufasha we baha icyubahiro Intwali zitangiye u Rwanda

Ni mu  rwego rwo kuziha icyubahiro no kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 29.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuri ubu ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe  n’abayobozi batandandukanye muri Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’Intwari.

Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiraho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Mu butumwa bwa Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku ntwari zitangiye igihugu.

Iti“Uyu munsi, turizihiza Intwari zacu. Ni umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’u Rwanda, bikaba icyitegererezo ku Banyarwanda bariho ubu n’ab’ibihe bizaza.

Ikomeza igira iti“Ubutwari mu Banyarwanda ni agaciro kacu.”

Minisiteri y’urubyiruko yabasabye kwigira mu mateka yaranze Intwari kugira ngo nabo babuharanire.

- Advertisement -

Yagize ati” Iyo twizihiza Intwari z’Igihugu tuzirikana ibikorwa zakoze mu bihe by’amage, urukundo zagaragarije u Rwanda n’Abarwo n’imyitwarire ishyira imbere ineza y’abandi kuruta kwirebaho.Rubyiruko ni umwanya wo kuzigiraho mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka u Rwanda.”

Kugeza ubu Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n’Imanzi.

Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari mu rwego rwo guha icyubahiro abarwitangiye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW