Perezida Kagame yitabiriye inama yitezwemo imyanzuro ikomeye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yageze i Addis Ababa muri Ethiopie, aho yitabiriye Inama isanzwe ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Paul Kagame yageze muri Ethiopie

Iyi nama izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023. Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazayitabira bazarebera hamwe ingamba za politike zafasha mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’uyu mugabane.

Usibye kuba abakuru b’ibibihugu bazaganira ku cyateza imbere Afurika, abakuru b’ibibihugu by’akarere bazasuzumira hamwe ibimaze gukorwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri Congo.

Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula mu kiganiro n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumana, Patrick Muyaya baherutse kuvuga ko iyi nama izitabirwa na Perezida Tshisekedi.

Abakuru b’Ibihugu batandukanye mu Karere, Evariste Ndayishimiye, William Ruto, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba ari na we muhuza mu bibazo wagennwe na EAC, Joao Lourenco, wa Angola, Perezida na Felix Tshisekedi, batumiwe muri iyi nama.

Christophe Lutundula avuga ko Congo ihagaze ku kuba imyanzuro yafatiwe i Luanda igomba kubahirizwa ijambo ku rindi, akadomo ku kandi uko yanditswe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW