Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ni we watangaje kuri Twitter ko yishimiye kuvugana bwa mbere na Perezida wa Uganda.
Yanditse ati “Nishimiye kugirana ikiganiro cya mbere na Perezida Yoweri Museveni mu mateka y’umubano wacu.”
Mu byo baganiriye ni umugambi Ukraine ifite mu Muryango w’Abibumbye ugamije amahoro, banaganiriye ku bijyanye n’ubufatanye buganisha ku iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Zelensky yavuze ko yifuza kugurana umubano mwiza na Uganda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Ibihugu 193 binyamuryango bya UN, mu nama rusange byaganiriye ku mushinga wa Ukraine yatanze ugamije amahoro muri icyo gihugu.
Hatowe imyanzuro itatu yamagana Uburusiya ku ntambara bwasoje kuri Ukraine, ikaba yaramaganwe n’ibihugu hagati ya 140 na 143.
Kuva Uburusiya buteye Ukraine, umwaka uzashira kuri uyu wa Gatanu.
Perezida Zelensky yasabye abitabira Inama rusange ya UN kuri uyu wa Kane gushyigikira umwanzuro Ukraine yagejeje kuri UN isaba ko kugira ngo habeho amahoro arambye, ibihugu bigira ubwigenge n’ubusugire bungana.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’umujyana we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba yakunze kugaragaza ko ashyigikiye Uburusiya.
- Advertisement -
Mu rugendo aherukamo muri Africa mu mwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yageze muri Uganda, ndetse icyo gihe Perezida Museveni yavuze ko Uburusiya bwafashije cyane Africa kwibohora.
Uburusiya bwadufashije kwirukana Abakoloni, nta we uzadusaba kubwamagana – Museveni
UMUSEKE.RW