RDC: Barasaba ko Guverinoma yananiwe kurinda abaturage yeguzwa

Abanye-Congo biganjemo abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ntibiyumvisha ukuntu Guverinoma ya RD Congo itareguzwa nyuma yo kunanirwa inshingano zo guhagarika umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze kwigarurira igice kinini cya Kivu ya Ruguru.

Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde

Ni nyuma y’aho Depite Jean Paul Lumbulumbu asabye ko Minisitiri w’Ingabo Gilbert Kabanda yeguzwa nyuma yo kunanirwa inshingano.

Depite Lumbulumbu avuga ko nk’Intumwa ya rubanda yatowe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru asanga Minisitiri Kabanda adakwiriye uriya mwanya akwiriye gusimbuzwa mu maguru mashya.

Yagize ati “Baturage, kuva Bunagana kugera mu Rubaya, ndakeka ko ndi uwatowe mu majyaruguru ya Kivu kandi ndasaba ko Minisitiri w’ingabo w’igihugu yegura.”

Depite Lumbulumbu amaze iminsi kandi mu bukangurambaga bwo kurwanya icyo abanye-Congo bise gahunda ya “Balkanisation” ndetse no gusaba ko igihugu cye cyikura muri EAC.

Abaturage bagaragaje ko atari Minisitiri w’ingabo gusa ukwiriye kwegura ahubwo na guverinoma yose, idashoboye kurinda abaturage.

Bagaragaza ko Minisitiri w’ingabo adashobora guha itegeko FARDC, nk’uko amategeko abiteganya ahubwo basaba imyigaragambyo ya rubanda yo kweguza Perezida Tshisekedi nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo.

Bati “Ni gute itsinda rito ryigarurira igihugu Perezida arebera ? agomba kujyana na Guverinoma ye yose.”

Bavuga ko Perezida Tshisekedi yari yategetse abasirikare bakuru bafatanyije na FDLR n’indi mitwe kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro none M23 iri kubifata itarwanye.

Hari uwagize ati “Izi n’ingaruka zo kuyoborwa n’abimenyereza badafite ubushobozi mu nzego nkuru z’igihugu.”

Umuryango“Lutte Pour Le Changement” ( LUCHA) uvuga ko imyanzuro 3 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yerekanye uburyo Perezida Félix Antoine Tshisekedi adashoboye gufata ingamba zo guhangana n’umutwe wa M23.

- Advertisement -

LUCHA ivuga ko iyo FARDC isubije inyuma M23, abategetsi ba Congo bemera ko hahagarikwa imirwano ibintu bica intege igisirikare.

Bati “Tshisekedi agomba kumenya ko abantu bo mu majyaruguru ya Kivu n’ahandi mu burasirazuba bwa DRC bakeneye ibikorwa bifatika, bihamye kugira ngo ihohoterwa rirangire n’agasuzuguro.”

LUCHA ivuga ko imbere y’amahanga Tshisekedi abeshya uko ibintu bimeze muri Congo, bamusaba gufunga gereza zitemewe n’amategeko, gufungura imfungwa za politiki no guhagarika gukandamiza abigaragambya.

Emmanuel Ramazani Shadary, Umunyamabanga uhoraho mu ishyaka rya PPRD, mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari i Kindu yongeye kunenga ubutegetsi buriho asaba ko Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye bakwiriye kwegura.

Ramazani Shadary wari umukandida mu matora ya 2018 yavuze ko mu myaka Tshisekedi amaze ku butegetsi yagaragaje ubushobozi bucye.

Yagize ati “Tshilombo ntashoboye gukora, yerekanye imipaka ye. Yananiwe gucyemura ibibazo by’ingutu we n’abo bafatanyije.”

Kugeza ubu umutwe wa M23 uragenzura agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro aboneka hacye ku Isi, ni nyuma yo kwigarura ku Mushaki n’utundi duce two muri Teritwari ya Masisi.

Depite Jean Paul Lumbulumbu wasembuye ibitekerezo by’abaturage
Emanuel Ramazani Shadary avuga ko Perezida Tshisekedi adashoboye inshingano yatorewe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW