Roddy na Mevis bafashwa na AMA G basohoye indirimbo bahuriyeho-VIDEO

Abahanzi bashya baherutse gusinya amasezerano mu nzu itunganya muzika yitwa Omega Sound Records yashinzwe na Hakizimana Amani uzwi nka  AMA G The Black, bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa “Ipata”.

Impano nshya AMA G The Balck yinjijeku isoko rya muzika

Abo bahanzi ni Niyonsenga Rodrigue ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Roddy na Dusabimana Herve Germain wiyise Mevis.

Amajwi y’iyi ndirimbo iri mu njyana ibyinitse yakozwe na Evydecks, anononsorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Clovis.

Ni indirimbo y’urukundo yumvikanamo umusore asaba umukobwa kumuba hafi ibihe byose kuko amurutira abandi bose nawe yamweguriye umutima.

Iyi niyo ndirimbo ya mbere abahanzi bo muri Omega Sound Records bakoze bahuriyemo, nyuma y’igihe gito bamaze batangiye gukorana n’iyi nzu yashinzwe na AMA G The Black umenyerewe mu njyana ya Hip Hop.

AMAG The Black yabwiye UMUSEKE ko afite gahunda yo gukomeza gushyira itafari ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Agaragaza ko uretse gushora amafaranga, abahanzi hari ibindi nkenerwa baba bakeneye mu kazi kabo ka buri munsi, Omega Sound Records ye yiteguye kubafasha.

Ni umuvuno mushya avuga ko ari uwa kinyamwuga, uzafasha abahanzi yatangiranye nabo gutera imbere bikazatanga umusaruro ku muziki nyarwanda.

Ati “Ni ugukora ibidasanzwe nk’uko batangiye babigaragaza mu ndirimbo yabo basohoye, ni ukubashyigikira cyane.”

- Advertisement -

AMAG The Black avuga ko Omega Sound Records ifite ubushobozi bwo gukorana n’umuhanzi uwo ari we wese ndetse n’abandi bifuza serivisi zose zijyanye n’amajwi n’amashusho.

Reba hano Ipata ya Roddy ft Mevis

Akanyenyeri ya AMA G yakorewe muri Omega Sound Record

AMAG The Black avuga ko Omega Sound Record izanye impinduka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW