Rubavu: Yarwaniye icyuma n’uwo “ashaka gukoresha ubutinganyi ku gahato”

Umugabo w’imyaka 30 yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Ubutabazi mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi, Ndagijimana Serunyenyeri Innocent, yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho biriya yamaze gushyikirizwa inzego z’Ubugenzacyaha.

Yagize ati “Ni abantu bivugwa ko bari banyoye, basangiye baraza bageze muri uwo Mudugudu, ashaka gufata mugenzi we ku ngufu. Ubu ari kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, i Gisenyi.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi bagakurikiza ibyo amategeko ateganya.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwaho biriya yari afite icyuma ashaka kugitera mugenzi, wagifashe  kimukomeretsa byoroheje.

Ikindi uyu uvugwaho biriya ngo yasanganywe imiti yifashishwa n’abakora ubutinganyi, bikekwa ko yari kuyifashisha.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW